Kigali

RUBAVU: Police FC yakoreye imyitozo kuri sitade Umuganda mbere yo gucakirana na Etincelles FC ivugwamo iyirukanwa ry’abatoza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/12/2018 0:54
0


Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki ya 10 UKuboza 2018 nibwo ikipe ya Police FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona bafitanye na Etincelles FC kuri uyu wa Kabiri kuri sitade Umuganda saa cyenda n’igice (15h30’).



Ni umukino wa munani Etincelles FC izaba ikina kuva yatangira gutozwa na Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka wahoze muri FC Marines. Etincelles FC kuri ubu iri ku mwanya wa 14 n’amanota ane (4) n’umwenda w’ibitego birindwi (7). Police FC iri ku mwanya wa kane (4) n’amanota 15 mu mikino irindwi (7) ikaba izigamye ibitego bitandatu (6).

Abakinnyi ba Police FC bananura imitsi nyuma y'iminota irenga 50' bamaze bategereje ko FC Marines isoza imyitozo

Abakinnyi ba Police FC bananura imitsi nyuma y'iminota irenga 50' bamaze bategereje ko FC Marines isoza imyitozo

Kuba Etincelles FC irimo umusaruro udashimishije nyuma yo kuba shampiyona 2017-2018 yarabasize ku mwanya wa kane, byatumye Barak Hussein wari umutoza wungirije yirukanwa muri iyi kipe. Baraka Hussein ukomoka mu gihugu cya Tanzania, yahoze yungirije Ruremesha Emmanuel ariko kuri ubu akaba yamaze kubwirwa ko atagicyenewe mu bantu bafasha Etincelles FC kongera kugira ubukana yahoranye.

Police FC yageze mu Karere ka Rubavu mu masaha y’ifunguro rya saa sita, baje gukora imyitozo ya nyuma kuri sitade Umuganda nubwo gahunda bari bafite itagenze uko babyifuzaga kuko basanze FC Marines iri gukoreramo imyitozo ibanziriza iya nyuma kuko kuri uyu wa Gatatu bazakira Amagaju FC.

Police Fc bishyushya mu mugoroba wo kuri sitade Umuganda

Police FC basohoka mu kibuga

Police FC basohoka mu kibuga

Police Fc bishyushya mu mugoroba wo kuri sitade Umuganda

Kambale Salita Gentil kapiteni wa FC Marines ataha ubwo bari basoje imyitozo

Kambale Salita Gentil kapiteni wa FC Marines ataha ubwo bari basoje imyitozo

Nduwayo Danny Bariteze umunyezamu wa Police FC yitoreza ku kibuga yazamukiyeho

Police FC basohoka mu kibuga

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC

Nduwayo Danny Bariteze umunyezamu wa Police FC yitoreza ku kibuga yazamukiyeho

Imyitozo y’abakinnyi 18 Albert Mphande yamanukanye mu Karere ka Rubavu ntabwo byari ibntu bikakaye kuko bitoje ahanini ibijyanye no gutsinda ibitego bivuye ku mashoti ava hafi y’urubuga rw’amahina ndetse no kuba abakinnyi bafata umupira bakawihutana bagenda bawuhana kugera igihe bageze ku izamu.

Mu bakinnyi 18 ba Police FC bazitabazwa kuri uyu mukino ubona ko batatu (3) aribo bajemo ari bashya ugereranyije n’abari ku rutonde bitegura Etincelles FC batsinze ibitego 3-2 kuwa Gatandatu hakinwa umunsi wa karindwi (7). Muhinda Bryan, Niyibizi Vedaste na Ndayishimiye Antoine Dominique nibo bakinnyi baje muri 18 batari barimo ku mukino wa FC Marines.

Dore abakinnyi 18 Police FC izitabaza ikina na Etincelles FC:

Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Nduwayo Danny Bariteze (GK,1), Mpozembizi Mohammed 21, Eric Ngendahimana (C,24), Niyibizi Vedaste 4, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Manzi Huberto Sinceres 16, Mitima Issac 28, Peter Otema 17, Cyubahiro Janvier 13,Muhinda Bryan 15, Ishimwe Issa Zappy 26, Hakizimana Kevin 25, Iyabivuze Osee 22, Bahame Alafat 6, Mushimiyimana Mohammed 10, Nzabanita David 8 na Ndayishimiye Antoine Dominique 14.

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa mbere muri Police FC

Peter Otema (17) umukinnyi uba witezweho gutsinda igitego kuri buri mukino

Peter Otema (17) umukinnyi uba witezweho gutsinda igitego kuri buri mukino

Eric Ngendahimana kapiteni wa Police FC

Eric Ngendahimana kapiteni wa Police FC

SP Ruzindana Regis (hagati) umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC atera penaliti abanyezamu b'iyi kipe

Police FC

Police FC basohoka mu kibuga

SP Ruzindana Regis (hagati) umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC atera penaliti abanyezamu b'iyi kipe

Hakizimana Kevin bita Pastole (25) ashaka inzira

Hakizimana Kevin bita Pastole (25)  

Ndayishimiye Antoine Dominique  ategereje umupira

Ndayishimiye Antoine Dominique  ategereje umupira 

Niimyitozo yabaye inasozwa hatabona neza

Ni imyitozo yabaye inasozwa hatabona neza  

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa ubwo yari asoje imyitozo

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa ubwo yari asoje imyitozo

Iyabivuze Osee watsinze ibitego bibiri bakina na FC Marines aritezwe kuri uyu wa Kabiri

Iyabivuze Osee watsinze ibitego bibiri bakina na FC Marines aritezwe kuri uyu wa Kabiri

Uva ibumoso: Nduwayo Danny Bariteze, Iyabivuze Osee ba Muvandimwe Jean Marie Vianney basoje imyitozo

Uva ibumoso: Nduwayo Danny Bariteze, Iyabivuze Osee ba Muvandimwe Jean Marie Vianney basoje imyitozo

Mushimiyimana Mohammed (Ibumoso) na Itangishaka Ibrahim (Iburyo) wahoze akina muri FC Marines, AS Kigali, SEC Academy na Kiyovu Sport

Mushimiyimana Mohammed (Ibumoso) na Itangishaka Ibrahim (Iburyo) wahoze akina muri FC Marines, AS Kigali, SEC Academy na Kiyovu Sport akaba yaranakinnye igikombe cy'isi cya 2011 (U-17)

Dore uko umunsi wa 8 uteye (15h30’):

Kuwa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018

-Kiyovu Sport vs Gicumbi FC (Mumena)

-Kirehe FC vs FC Musanze (Nyakarambi)

-Etincelles FC vs Police FC (Umuganda Stadium)

-Mukura Victory Sport vs Espoir FC (Stade Huye)

Kuwa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018

-FC Marines vs Amagaju FC (Umuganda Stadium)

-AS Muhanga vs Sunrise FC (Stade Muhanga)

-APR FC vs Rayon Sports (Stade de Kigali)

Kuwa Kane tariki 13 Ukuboza 2018

-AS Kigali vs Bugesera FC (Stade de Kigali)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND