RFL
Kigali

FOOTBALL: Shampiyona irakomeza kuri uyu wa kabiri hakinwa umunsi wa 8 unarimo umukino wa APR FC na Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/12/2018 7:32
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 harakomeza imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda aho ikipe ya Police FC izaba isura Etincelles FC kuri sitade Umuganda mu gihe ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports kuri sitade ya Kigali kuwa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 (15h30’).



Kuri uyu munsi wa munani (8), ikipe ya Rayon Sports izaba ishaka kugwiza amanota muri gahunda yo kwiruka ku mwanya wa mbere no gushaka igikombe hakiri kare. Gusa, ikipe ya APR FC irabizi ko nyuma yo gusezererwa mu mikino ya Total CAF Champions League, ahasigaye amahirwe ari ukuba yakongera kwitwara neza igatwara shampiyona 2018-2019 ikabona gusubirayo.

Abakunzi  b'umupira w'amaguru bahishiwe ibirori muri iki Cyumweru hagati

Abakunzi  b'umupira w'amaguru bahishiwe ibirori muri iki Cyumweru hagati

Kuri uyu wa kabiri, Kiyovu Sport iheruka gutsindwa na Bugesera FC igitego 1-0, izakira Gicumbi FC iheruka kunganya na FC Musanze naho Police FC isure Etincelles FC mu karere ka Rubavu.

Imikino y’umunsi wa munani (8) izasozwa n’umukino uzahuza AS Kigali na Bugesera FC kuri sitade ya Kigali (15h30’). Bugesera FC iheruka gukura amanota atatu kuri Kiyovu Sport i Nyamata mu gihe AS Kigali yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0.

Abakinnyi ba POlice FC bafata amabwiriza kwa Albert Mphande umutoza wabo mukuru

Nyuma yo gutsinda FC Marines, Police FC iracakrana na Etincelles FC kuri uyu wa Kabiri

Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego

Bugesera FC igomba gusura AS Kigali kuri sitade ya Kigali 

Dore uko umunsi wa 8 uteye (15h30’):

Kuwa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018

-Kiyovu Sport vs Gicumbi FC (Mumena)

-Kirehe FC vs FC Musanze (Nyakarambi)

-Etincelles FC vs Police FC (Umuganda Stadium)

-Mukura Victory Sport vs Espoir FC (Stade Huye)

Kuwa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018

-FC Marines vs Amagaju FC (Umuganda Stadium)

-AS Muhanga vs Sunrise FC (Stade Muhanga)

-APR FC vs Rayon Sports (Stade de Kigali)

Kuwa Kane tariki 13 Ukuboza 2018

-AS Kigali vs Bugesera FC (Stade de Kigali)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND