Ikipe ya Cleveland Ambassadors WFC yanyagiye u Rwanda ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura muri gahunda yo gushishikariza abana b’abakobwa gukunda umupira w’amaguru. Umukino ubanza u Rwanda rwatsinzwe igitego 1-0 i Rubavu.
Ibitego bitatu bya Cleveland Ambassadors WFC byatsinzwe na Hanna Barker (30’), Elizabeth Ball (51’) na Jamia Fields (61’), ibitego byaje byiyongera ku gitego cyabonetse mu mukino ubanza wabereye kuri sitade Umuganda tariki ya 3 Ukuboza 2018.
Ni umukino wa kabiri wa gishuti u Rwanda rwakinaga nyuma yo kuva mu mikino ya CECAFA 2018 iheruka kubera mu Rwanda. Habimana Hussein ni we mutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda akaba ari n’umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Abakinnyi ba Cleveland Ambassadors WFC bishimira intsinzi
Cleveland Ambassadors WFC ni ikipe ikina umukino usukuye ugereranyije n’uburyo ikipe y’u Rwanda ikina. Ni n'abakinnyi ubona bubatse umubiri, bihuta, bafite tekinike zo guhererekanya umupira no kubaka umukino.
Kalimba Alice kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko ari imikino yabagoye cyane bitewe n’imbaraga abakobwa ba Cleveland Ambassadors WFC bafite ndetse no kuba aba bakobwa bafite umupira bigaragara ko bawize kuva hasi bakagenda bakomeza gukora bazamuka neza.
“Imikino ntabwo yatworoheye kuko aba bakobwa ni abahanga kandi urabona ko bafite ishingiro ryiza. Hari byinshi tubigiyeho kuko bafite umupira wihuta kuturusha, bafite imbaraga z’umubiri. Natwe hari icyo bidusigiye, baturushaga ariko si cyane. Dufite icyizere ko mu mwaka umwe cyangwa ibiri natwe tuza kuri ruriya rwego”. Kalimba
Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC n'Amavubi aganira n'abanyamakuru
Kalimba Alice avuga ko agereranyije nuko u Rwanda rwitwaye muri CECAFA abonabarazamutse mu buryo bwo gukina mu kibuga bafite umurongo bitari ugutera umupira uko babonye bityo akaba abona ko mu myaka iri imbere bazaba bahagaze neza kurushaho.
“Nanjye ndabona ko hari icyahindutse kuko mu byumweru bibiri tumaze, ntabwo ari byinshi cyane ariko twagerageje kubyitwaramo neza tubona imyitozo ihagije, biragaragara ko ubu turi gukina bitari ibyo gupfa gutera, umuntu arigirira icyizere agatera umupira mu buryo bwiza”. Kalimba
Kalimba Alice (16) kapiteni wa AS Kigali WFC ashaka imipira
Kalimba Alice kapiteni w'Amavubi aryamye hasi
Kalimba asoza avuga ko abakobwa bajya bashakirwa imikino itandukanye bagahatana n’abandi bakobwa ndetse mu gihe haba habonetse amarushanwa u Rwanda rukaba rwakiyandikisha bagakina.
Abakinnyi ba Cleveland Ambassadors WFC ubona ko iyo bafashe umupira bawukoresha icyo bashaka
Uwanyirigira Sifa umwe mu bakinnyi bakiri bato bashoboye ubwugarizi
Maniraguha Louise myugariro w'inyuma muri AS Kigali WFC
Mukeshimana Jeannette hagati mu bakinnyi ba Cleveland Ambassadors WFC
Abasimbura b'u Rwanda
Mukeshimana Jeannette atemberana umupira hagati mu kibuga
Kankindi Fatuma (11) ashaka uko yabona umupira
Imanizabayo Florence wa AS Kigali yishyushya ngo asimbure
Habimana Hussein umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA akaba n'umutoza w'abakobwa avuga ko abakinnyi bagize urwego bavaho bajya ku rundi
Umukino urangiye
Abasifuzi b'umukino
Umwizerwa Angelique bita Rooney myugariro wa AS Kigali yakuyemo imvune
Kankindi Fatuma (ibumoso) na Marthe Nyiramwiza (Iburyo)
PHOTOS: Saddam MIHIGO (INyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO