Police FC yasaruye amanota atatu kuri FC Marines nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona wabereye ku kibuga cya Kicukiro. Police FC yahise igira amanota 15 mu mikino irindwi (7) imaze gukina bityo bikayishyira ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo.
Police FC yatsindiwe na Peter Otema (1) ku mupira yahawe na Muvandimwe Jean Marie Vianney, Iyabivuze Osse (2) mu gihe FC Marines yatsindiwe na Samba Cedric (1) na Nyirinkindi Saleh (1).
FC Marines itozwa na Rwasamanzi Yves niyo yafunguye amazamu ku munota wa 14’ ku gitego cyatsinzwe na Samba Cedric mbere yuko Peter Otema yishyurira Police FC ku munota wa 23’. Iyabivuze Osee yaje gushyiramo igitego cya kabiri cya Police FC ku munota wa 28’ w’umukino anagira igitego cye cya mbere muri iyi kipe yagezemo avuye muri Sunrise FC. Iyabivuze Osee yake kungamo ikindi ku munota wa 57’ mbere yuko Nyirinkindi Saleh atsinda igitego cya kabiri cya FC Marines ku munota wa 68’.
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya Iyabivuze Osee
Peter Otema yujuje ibitego bine mu mikino irindwi (7)
Nsengiyumva Irshad abaza bagenzi be ukuntu umuntu abanyuramo bareba
Peter Otema yatsinze igitego cyavuye ku mupira yahawe na Muvandimwe JMV
Muri uyu mukino, hatanzwemo ikarita y’umutuku yahawe Niyondamya Patrick wari myugariro mu mutima w’ubwugarizi bwa Police FC nyuma yo gutuka umusifuzi. Runanira Hamza ukina mu bwugarizi bwa FC Marines nawe yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa kuri Jean Uwimbabazi.
Mu gusimbuza, Albert Mphande umutoza wa Police FC yakuyemo Hakizimana Kevin bita Javier Pastole ashyiramo Uwimbabazi Jean Paul, Iyabivuze Osee wagize umukino mwiza akanatsinda ibitego bibiri yasimbuwe na Munyemana Alexandre mu gihe Bahame Alafat wahuraga na n’ikipe yahozemo yaje gusimburwa na Nzabanita David bita Saibadi.
Ku ruhande rwa Rwasamanzi Yves umutoza mukuru wa FC Marines, Bizimungu Omar yasimbuwe na Nishimwe Blaise, Tuyishime Benjamin asimbura Ndekwe Felix.
Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Mukura Victory Sport yatsinze AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino waberaga kuri sitade Huye. AS Muhanga yatsindwaga umukino wayo wa mbere kuva shampiyona yatangira. Igitego cya Mukura Victory Sport cyatsinzwe na Ndayishimiye Christophe.
Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 16 mu gihe APR FC ifite amanota 15 ku mwanya wa kabiri n’umukino ifitanye na Sunrise FC.
Iyabivuze Osee (22) yagize umukino mwiza
Nsengiyumva Irshad bita Pogba (23) arekura ishoti
Bahame Alafat ku mupira acenga Mutunzi Clement
Samba Cedric wafunguye amazamu ku nyungu za FC Marines
FC Marines bishimira igitego cyatsinzwe na Samba Cedric
Eric Ngendahimana (24) kapiteni wa Police FC ashaka inzira
Iyabivuze Osee akata umupira imbere ya Bizimungu Omar
Mushimiyimana Mohammed ku mupira ari imbere ya Nsabimana Hussein (5)
Iyabivuze Osee wavuye muri Sunrise FC azamukana umupira
Iyabivuze Osee bamushyira hasi
Peter Otema ku mupira ashaka uko yagera ku izamu
Hakizimana Kevin bita Pastole (25) atera ishoti
Ndekwe Felix (10) ukina inyuma y'abasatira muri FC Marines agendana umupira
Bahame Alafat (6) nta mpuhwe yari afitiye abakinnyi babanye muri FC Marines
Gusa nawe bari bamukaniye bishoboka kuko bazi uko atambuka
Ishimwe Claude niwe wari umusifuzi wa kane
Intebe ya tekinike ya Police FC
Abakinnyi ba POlice FC bafata amabwiriza kwa Albert Mphande umutoza wabo mukuru
Intebe ya tekinike ya FC Marines iyobowe na Rwasamanzi YVes (Ubanza iburyo)
Abasifuzi n'abakapiteni
Amakipe yombi yiyereka abafana
Abakinnyi basuhuzanya
11 ba Police FC babanje mu kibuga
Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Ngendahimana Eric (C,24), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Manzi Huberto Sinceres 16, Niyondamya Patrick 23, Iyabivuze Osee 22, Mushimiyimana Mohammed 10, Peter Otema 17, Bahame Alafat 6 na Hakizimana Kevin 25
11 ba Fc Marines babanje mu kibuga
Marines FC XI: Rukundo Protegene (GK,1), Nsabimana Hussein 5, Mutunzi Clement (C,18), Niyigena Clement 3, Runanira Hamza 14, Nsengiyumva Irshad 23, Nyirinkindi Saleh 7, Bizimungu Omar 4, Ndayisenga Ramadhan 8, Ndekwe Felix 10 na Samba Cedric 22.
Mutunzi Clement (18) akaba na kapiteni wa F Marines abuza inzira Iyabivuze Osee
Mushimiyimana Mohammed ku mupira
Hakizimana Kevin bita Pastole (25) ashaka inzira
Samba Cedric (22) ashaka uko yakwambura umupira Iyabivuze Osee (22)
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego
Mutunzi Clement (18) imbere ya Bahame Alafat (6)
Iyabivuze Osee (22) amaze gutsinda igitego
Salma Rhadia Mukansanga niwe wasifuye hagati
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC asaba imbabazi Ishimwe Claude nyuma yo kumubwira ko ari gukandagira mu murongo
Mushimiyimana Mohammed ku mupira nyuma yo kuba yabanje mu kibuga
Umukino wari indya nkuryeb cyane hagati mu kibuga kuko abasore ba FC Marines baba bihuta bityo byasabye Police FC imbaraga nyinshi zo kubahagarika
Uva ibumoso: Byukusenge Jacob, Ndayishimiye Thierry na Benjamin Tuyishime bishyushya
Iyabivuze Osee avurwa mbere yo gusimburwa
Hakizimana Kevin (25z0 abyigana na Samba Cedric (22) bakinanye muri Mukura VS
Dore uko umunsi wa 7 uteye (15h30’):
Kuwa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018
-Gicumbi FC 1-1 Musanze (Gicumbi)
-Bugesera Fc 1-0 SC Kiyovu (Nyamata)
Kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018
-Mukura VS 1-0 AS Muhanga
-Amagaju Fc 0-0 Kirehe FC (Nyagisenyi)
-Sunrise Fc vs APR FC (Wimuwe)
-Police FC 3-2 Marines FC (Stade Kicukiro)
-Espoir FC 4-1 Etincelles FC (Rusizi)
Ku Cyumweru tariki ya 9 Ukuboza 2018
-Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)
Hakizimana Kevin (25) imbere ya Mutunzi Clement (18) wanakinnye muri Police FC
PHOTOS: Saddam MIHIGO (INyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO