RFL
Kigali

Nzarora Marcel yandikiye abayobozi ba Police FC abasaba gusesa amasezerano

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/12/2018 14:56
0


Nzarora Marcel wari umaze imyaka ine mu ikipe ya Police FC nk’umunyezamu wanakunze kwambara igitambaro cy’abakapiteni, yafashe umwanzuro wo kwandikira abayobozi b’iyi kipe abasaba ko basesa amasezerano bafitanye akajya gushaka amahirwe ahandi.



Nzarora Marcel uheruka mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye imikino ya CHAN 2018, nyuma yo kugaruka mu Rwanda yagiye abona umwanya muto wo gukina abanza mu kibuga kugeza ubwo byageze aho atangira no kubura mu bakinnyi 18 bitabazwa mu mukino runaka.

Ibi ni byo uyu musore yashingiyeho avuga ko bitewe nuko adahabwa umwanya wo gukina imikino y’amarushanwa ndetse akanabura umwanya mu mikino ya gishuti bimusubiza inyuma bityo akaba abona igihe kigeze kugira ngo ajye gushaka amahirwe ahandi.

Nzarora Marcel  umunyezamu wa Police Fc  ntabwo ari muri 18 bazakina na Espoir FC

Nzarora Marcel amaze igihe kitari gito atabona uko yajya mu izamu rya Police FC 

Muri iyi baruwa, Nzarora Marcel yatangiye ashimira abayobozi ba Police FC uburyo bamubereye umubyeyi mu gihe cyose bamaranye ariko ko bitewe nuko atakibona umwanya wo gukina abona bisubiza impano ye inyuma bityo akaba abona akomeje kuguma muri iyi kipe bitazamubera byiza mu itera mbere ry’umwuga we wo kubuza imipira kwinjira mu izamu.

Ibaruwa Nzarora Marcel yandkiye abayobozi ba Police FC

Ibaruwa Nzarora Marcel yandkiye abayobozi ba Police FC

Related image

Nzarora Marcel wakunze kuba kapiteni wa Police FC bayegeze aho yisabira kuyivamo 

Nzarora Marcel wabanje kuba umunyezamu wa mbere wa Police FC ubwo Mvuyekure Emery yari agiye muri APR FC, nyuma yaje kuba uwa kabiri atangira kungiriza Bwanakweli Emmanuel mu gihe magingo aya abatoza ba Police FC bari kwitabaza Bwanakweli Emmanuel nk’umunyezamu wa mbere wungirijwe na Nduwayo Danny Bariteze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND