RFL
Kigali

Hasojwe amahugurwa yari amaze amezi 10 areba ku micungire ya siporo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/12/2018 11:09
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018 kuri Komite Olempike y’u Rwanda ikorera i Remera, hasojwe amahugurwa yari amezi icumi (10) hahugurwa bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe atandukanye mu Rwanda ku bijyanye n’imicungire ya siporo (Sports Management).



Ni amahugurwa yatanzwe kuva muri Gashyantare 2018, atangirana n’abantu 14 ariko ku musozo yakaba habonetse abantu barindwi (7) bava mu mashyirahamwe y’imikino itandukanye ndetse n’abasanzwe baba muri Komite Olempike nk’urwego rukuru rugenzura siporo mu Rwanda.

CNOSR

CNOSR

Ubwo hatangwaga icyangombwa cyemeza ko abitabiriye basoje amahugurwa

Ubwo hatangwaga icyangombwa cyemeza ko abitabiriye basoje amahugurwa

Habyarimana Florent umukozi muri MINISPOC unareba igice cy’itera mbere rya siporo wanatangaga aya mahugurwa yabwiye abanyamakuru ko ari amahugurwa yatangiwe n’abantu 14 ariko bakaza kugenda bagabanuka uko iminsi yagendaga yicuma ari binajyana n’amasomo.

Habyarimana yavuze ko icyari kigamijwe ari ukurebera hamwe uburyo umuntu yahera hasi agakora igishushanyo mbonera cy’urwego rwa siporo (Structure d’une Organisation) Sportive) bityo bikazagera aho urwo rwego rwanitegurira igikorwa nunaka cyabyara inyungu kuko ujya kugera aho wanamenye uko bashyira mu bikorwa ibijyanye no gushaka amasoko, gukoresha ibisanzwe bihari no gucunga umutungo.

“Muri macye ni isomo ryagenze neza kuko iyo urebye uburyo riteguye rigenda rikuvana ku cyiciro rikujyana kindi rigaragaza uko ugomba gutegura uko ishyirahamwe ryawe rigomba kuba rikoze ukazarinda utegura ibikorwa, ibikorwa nabyo bikakugaragariza ibyo uzacyenera n’abo ucyeneye, ingengo y’imali uzakoresha n’uburyo bwose uzitabaza kugira ngo igikorwa cyawe kigende neza”. Habyarimana

Habyarimana Florent umukozi muri MINISPOC unareba igice cy’itera mbere rya siporo wanatangaga amahugurwa

Habyarimana Florent umukozi muri MINISPOC unareba igice cy’itera mbere rya siporo wanatangaga amahugurwa 

Habyarimana akomeza avuga ko muri aya mahugurwa baje kubona ko amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda ahanini usanga yubatse mu buryo butayorohereza gutera imbere kuko ngo hari ayo usanga atanagira umukozi uretse perezida uba ayigendana mu mufuka. Gusa ngo mu gihe ibyo bize byashyirwa mu bikorwa, byazatanga umusaruro.

“Bifite akamaro cyane kuko bagiye batugaragariza ko ibyinshi mu mashyirahamwe y’imikino bidahari. Uhereye ku buryo ishyirahamwe rigomba kuba ryubatse ntabyo. Ugasanga ishyirahamwe riraho, perezida wayo ayigendana mu mufuka, ugasanga nta buryo buhari bakoramo ibintu ukanasanga hari abagira umukozi n’umwe, imali ugasanga bategereza ko MINISPOC izatanga inkunga ndetse ugasanga n’ibijyanye n’amasoko ntabyo, gutegura amarushanwa byo usanga ari ibibazo. Muri macye rero haramutse habayemo gushyira mu bikorwa ibyo bize, byatanga umusaruro”. Habyarimana

Sharangabo Alex umunyamabanga mukuru muri Komite Olempike y’u Rwanda wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabwiye abanyamakuru ko intego ihari mu myaka iri imbere ari ugufasha abarangije aya masomo kuba babishyira mu bikorwa ndetse no kuba bafata abarangije aya masomo kuba bakwiyongera ubundi bumenyi bityo hagashakwa n’abandi bashya bagahabwa ayo masomo.

“Amahugurwa yagenze neza. Turifuza ko n’izindi gahunda zakomereza kuri izi bityo tukaba twafata muri aba baasoje amahugurwa tukareba ko twabajyana mu rundi rwego nyuma tugakomeza noneho gutangira bushya dushaka abandi bagahugurwa bakareba aho bageza amashyirahamwe yabo. Tuzakomerezaho kugira ngo tugere ku ntego zacu”. Sharangabo

CNOSR

Sharangabo Alex umunyamabanga mukuru muri Komite Olempike y’u Rwanda wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

Sharangabo Alex umunyamabanga mukuru muri Komite Olempike y’u Rwanda wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

Nzabanterura Eugene umwe mu basoje aya mahugurwa akaba asanzwe ari umukozi muri Komite Olempike y’u Rwanda, aganira n’abanyamakuru yavuze ko yari amahugurwa meza yabahaye ubumenyi bwo kubaka umuryango wa siporo no kuba yawuteza imbere haba imbere mu gihugu nk’u Rwanda no hanze yacyo.

Nzabanterura avuga ko abari bavuye mu mashyirahamwe atandukanye bagiye basangira amakuru yuko aho babarizwa bakora bityo bakaba barabashije kumenya neza icyo abantu bakwicara bagakosora kugira ngo siporo itere imbere.

“Bitewe n’icyo buri wese yaje ahagarariye, ubwo bumenyi baragenda babuganire n’abayobozi babo kugira ngo barebe icyo bakora bityo amashyirahamwe yabo atere imbere. Muri Komite Olempike nakoze ku igena imigambi Komite Olempike kugeza mu 2020, nindamuka mbibagejejeho bakabona bijyanye n’ibiri mu ntego zabo, bizafasha iyi Komite kugera ku ntego mu 2020”. Nzabanterura

Nzabanterura Eugene umukozi muri Komite Olempike wanatanze amahugurwa i Rubavu

Nzabanterura Eugene umukozi muri Komite Olempike aganira n'abanyamakuru

Ifoto igaragaza abahawe "Certificate" nyuma y'amahugurwa

Ifoto igaragaza abahawe "Certificate" nyuma y'amahugurwa 

Mukundiyukuri Jean de Dieu umukozi muri Komite Olempike y'u Rwanda ubwo yasobanuraga isomo yanditseho

Mukundiyukuri Jean de Dieu umukozi muri Komite Olempike y'u Rwanda ubwo yasobanuraga isomo yanditseho

Bizimana Festus visi perezida wa mbere muri komite Olempike y'u Rwanda avuga ko amshyirahamwe y'imikino agomba gushaka abafatanyabikorwa byabananira bakigira ku bandi

Bizimana Festus visi perezida muri komite Olempike y'u Rwanda avuga ko amshyirahamwe y'imikino agomba gushaka abafatanyabikorwa byabananira bakigira ku bandi

Ubwo amahugurwa yari ageze ku musozo

Ubwo amahugurwa yari ageze ku musozo

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

 

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND