Kigali

Kwitonda Alain yafashije Bugesera FC guha ubutuma Kiyovu Sport iheruka kwisasira Rayon Sports-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/12/2018 22:01
1

Kwitonda Alain bita Baka ukina aca mu mpande mu ikipe ya Bugesera FC yafashije iyi kipe gutsinda Kiyovu Sport igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona wakinirwaga mu mujyi wa Nyamata uri mu Karere ka Bugesera mu ntara y’iburasirazuba.

Igitego cyarangije uyu mukino cyabonetse ku munota wa 44’ w’umukino nyuma y’umupira wari uvuye muri koruneri abakinnyi ba Kiyovu Sport bakawutera nturenge umutaru bityo uyu Kwitonda Alain wavuye muri Miroplast FC ahita anyeganyeza inshunduro yihuse.

Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego

Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego 

Kwitonda Alain ashoreye umupira

Kwitonda Alain ashoreye umupira  kuko yari yahawe umwanya wo kubanza mu kibuga

Kwitonda Alain aganira na Seninga Innocent umutoza mukuru

Kwitonda Alain aganira na Seninga Innocent umutoza mukuru 

Ni umukino Seninga Innocent yakinaga na Kiyovu Sport yaciyemo nk’umutoza akaba n’ubu imurimo umwenda w’imisahara itamwishyuye , umukino Kiyovu Sport yakinaga nyuma y’ibihe byiza yari imazemo iminsi itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 ku munsi wa gatandatu wa shampiyona.

Seninga Innocent Innocent ntabwo yari afite Ntwari Jacques ukina hagati kuko afite ikibazo cy’uburwayi ndetse na Mugenzi Bienvenue ufite ikibazo cy’imitsi yo mu kibero. Aba baje biyongera kuri Nsabimana Jean de Dieu umunyezamu wa Bugesera FC utarakira neza imvune afite ku kaboko nubwo yari ku ntebe y’abasimbura.

Uwihoreye Jean Paul  (Ibumoso) ahantanya na Ndahinduka Michel (Iburyo)

Uwihoreye Jean Paul  (Ibumoso) ahantanya na Ndahinduka Michel (Iburyo)

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Bugesera FC atanga amabwiriza

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Bugesera FC unungirije mu Mavubi areba ku isaha

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Bugesera FC atanga amabwiriza

Alain Kirasa umutoza mukuru wa Kiyovu Sport yakinaga uyu mukino adafite Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya wagize ikibazo cy’imvune ku mukino wa Rayon Sports, impamvu yatumye inyuma ibumoso hakinwa na Jean Paul Uwihoreye usanzwe akina iburyo.

Nyuma yuko Kirasa Alain yari yakoze iyo mpinduka, yafashe umwanzuro wo kuzana Habyarimana Innocent amubanza mu kibuga aza mu mwanya wari wakinwemo na Shavy Babicks ku mukino ws Rayon Sports.

Nimubona Emery myugariro wa Bugesera FC  ukina ava iburyo

Nimubona Emery myugariro wa Bugesera FC  ukina ava iburyo

Nzeyurwanda Djihad yari mu izamu nk’ibisanzwe, imbere ye hari Serumogo Ally aca iburyo, Jean Paul Uwihoreye agaca ibumoso mu gihe mu mutima w’ubwuagarizi hari harimo Ngirimana Alex na Rwabuhihi Uwineza Aime Placide. Hagati mu kibuga, Rachid Kalisa na Habamahoro Vincent bari bongeye gukorana imbere yabo hari Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro. Habyarimana Innoceny yacaga uruhande rumwe nk’uko byagendaga kuri Nizeyimana Djuma bityo Armel Ghislain agataha izamu.

Seninga Innocent wari ku kibuga cye yari yongeye guha amahirwe Kwizera Janvier bita Rihungu amushyira mu izamu dore ko yanagize umukino mwiza kuko yagiye afata imipira y’ingenzi ndetse akaza no guterurwa n’abafana nyuma y’umukino bitewe n’uburyo yagiye abashimisha.

Habyarimana Innocent (11) inyuma ya Nzigamasabo Steve

Habyarimana Innocent (11) inyuma ya Nzigamasabo Steve

Mu bwugarizi, Bugesera FC yari ifite Ndabarasa Tresor aca ibumoso, Nimubona Emery agaca iburyo mu gihe Umugwaneza Pacifique na Munyabuhoro Jean d’Amour bakinanaga mu mutima w’ubwugarizi.

Niyitegeka Idrissa yakinaga akingiriza abugarira anabafasha kurwanya ubusatirizi bwa Kiyovu Sport nk’ikipe yakinnyemo aba azi intego yayo. Nzigamasabo Steve na Nddahinduka Michel wa kapiteni bakinanaga imbere ya Niyitegeka Idrissa biryo Kalisa Dolaso yakinaga inyuma ya Samson Irokan Ikwecuku. Kwitonda Alain yacaga mu ruhande  rw’ibumoso.

Habyarimana Innocent (11) na Kwitonda Alain (21) mu kirere

Habyarimana Innocent (11) na Kwitonda Alain (21) mu kirere

Bitewe nuko Kiyovu Sport yakinaga ifunze hagati bagahitamo kunyuza imipira mu ruhande nk’uko babigenje kuri Rayon Sports, byaje kudakunda kuko Bugesera FC nayo yakoresheje abakinnyi bajya kuba benshi hagati ku buryo Niyitegeka Idrissa wasangaga ari gukina asa naho atanga umusanzu mu bwugarizi mu gihe Kiyovu Sport yabaga ifashe umupira.

Bugesera FC imaze kubona ko yabashije gufata Kiyovu Sport ikayibuza gukian imipira myinshi ijya kwa Nizeyimana Djuma, baje gutangira gukina imipira ica mu mpande ahanini izamuwe n’abakina inyuma barimo Nimubona Emery na Ndabarasa Tresor. Byaje guteza amakosa menshi mu bwugarizi bwa Kiyovu Sport ari nako bagiye barenza imipira yabya amakoruneri n’imipira iteretse hafi y’izamu (Free-Kicks).

Samson Irokan Ikechukwu ashaka umupira mu kirere

Samson Irokan Ikechukwu ashaka umupira mu kirere

Nyuma yuko Bugesera FC yari imaze kubona igitego ku munota wa 44’ byaje kuba ikibazo kuri Kiyovu Sport kugira ngo ibone aho yakura icyo kwishyura kuko abakinnyi ba Bugesera FC bakomeje gushaka ikindi bityo na Samson Ikwecuku akomeza kubona uburyo bw’ibitego yanashyize mu izamu bakamumenyesha ko yaraririye , ikosa yakoze inshuro nyinshi mu mukino.

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bajya inama

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bajya inama 

Nzigamasabo Steve  (8) ukina hagati muri Bugesera Fc ari imbere y'abakinnyi ba Kiyovu Sport

Nzigamasabo Steve  (8) ukina hagati muri Bugesera Fc ari imbere y'abakinnyi ba Kiyovu Sport

Ndabarasa Tresor myugariro w'ibumoso muri Bugesera FC wavuye muri Gasogi FC yari imbere ya Nizeyimana Djuma uheruka gutsinda Rayon Sports ibitego 2

Ndabarasa Tresor myugariro w'ibumoso muri Bugesera FC wavuye muri Gasogi FC yari imbere ya Nizeyimana Djuma uheruka gutsinda Rayon Sports ibitego 2

Abatoza bamaze kubona ko igihe cyo gukora impinduka kigeze, Kirasa Alain yakuyemo Habyarimana Innocent bita Di Maria ashyiramo Touya Jean de Dieu utaha izamu naho Ishimwe Saleh asimbura Nizeyimana Djuma. Ku ruhande rwa Bugesera FC, Seninga Innocenta yakuyemo Kalisa Dolaso ashyiramo Ndacyayisenga Ally mu gihe Kwitonda Alain yasimbuwe na Ruberwa Emmanuel bita Manud.

Ndahinduka Michel yatri yahawe igitambaro cya kapiteni ....Aha yari ahanganye na Jean Paul Uwihoreye

Ndahinduka Michel yari yahawe igitambaro cya kapiteni ....Aha yari ahanganye na Jean Paul Uwihoreye 

Ndahinduka Michel yakinaga hagati mu kibuga

Ndahinduka Michel yakinaga hagati mu kibuga 

Muri uyu mukino kandi habonetsemo amakarita atari macye kuko Nizeyimana Djuma na Jean Paul Uwihoreye ba Kiyovu Sport bahawe ikarita y’umuhondo muri umwe  mu gihe ku ruhande rwa Bugesera FC byabaye kuri Umugwaneza Pacifique bita Bebeto na Samson Ikwecuku.

Serumogo Ally wari kapiteni muri Sunrise FC ubu ni umukinnyi wa Kiyovu Sport

Serumogo Ally wari kapiteni muri Sunrise FC ubu ni umukinnyi wa Kiyovu Sport

bugesera FC

Kalisa Dolaso hagati mu bakinnyi ba Kiyovu Sport

Kalisa Dolaso hagati mu bakinnyi ba Kiyovu Sport

Habamahoro Vincent akurikiye Ndahinduka Michel

Habamahoro Vincent akurikiye Ndahinduka Michel

Samson Irokan Ikechukwu asunikana ashaka umupira

Samson Irokan Ikechukwu asunikana ashaka umupira hejuru ya bagenzi be 

Abafana ba Bugesera FC

Abafana ba Bugesera FC

Abakunzi ba Kiyovu Sport i Nyamata bahavuye nabi

Kiyovu Sport

Abakunzi ba Kiyovu Sport i Nyamata bahavuye nabi

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Bugesera FC aganira na Kalisa Dolaso (Hagati) na Ndabarasa Tresor (3)

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Bugesera FC aganira na Kalisa Dolaso (Hagati) na Ndabarasa Tresor (3)

Rucogoza Aimable Mambo (Ibumoso) aganiriza Kwizera Janvier (Iburyo)

Rucogoza Aimable Mambo (Ibumoso) aganiriza Kwizera Janvier (Iburyo)

Rachid Kalisa mu mpera z'igice cya mbere ubwo bari bamaze kwinjizwa igitego

Rachid Kalisa mu mpera z'igice cya mbere ubwo bari bamaze kwinjizwa igitego

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Bugesera FC unungirije mu Mavubi areba ku isaha  asoma umukino

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Bugesera FC unungirije mu Mavubi areba ku isaha  asoma umukino

Abafana ba Kiyovu Sport

Abafana ba Kiyovu Sport bari i Nyamata

Kwizera Janvier umunyezamu wa Bugesera FC yagize umukino mwiza

bugesera FC

Kwizera Janvier umunyezamu wa Bugesera FC yagize umukino mwiza

Ruberwa Emmanuel hagati y'abakinnyi ba Kiyovu Sport nyuma yo kwinjira asimbuye Kwitonda Alain watsinze igitego

Ruberwa Emmanuel hagati y'abakinnyi ba Kiyovu Sport nyuma yo kwinjira asimbuye Kwitonda Alain watsinze igitego 

Abafana ba Bugesera FC

Kiyovu Sport bugarira

Abafana ba Bugesera FC

Sam Karenzi umunyamabanga mukuru wa Bugesera FC areba umupira

Sam Karenzi umunyamabanga mukuru wa Bugesera FC ku murongo wa telefone 

Samson Irokan Ikechukwu asunikana ashaka umupira

Samson Irokan Ikechukwu asunikana ashaka inzira yamugeza ku izamu

Abana bafana Bugesera FC berekanaga ibitego 2

Abana bafana Bugesera FC berekanaga ibitego 2

Minani Hemedi  (Hagati) ukuriye abafana ba SC Kiyovu yageze aho aza kubahemba

Minani Hemedi  (Hagati) ukuriye abafana ba SC Kiyovu ntabwo yatashye neza 

Nizeyimana Djuma ashaka umupira kwa Ndahinduka Michel

Nizeyimana Djuma (Ibumoso) ashaka umupira kwa Ndahinduka Michel(Iburyo) 

Touya Jean de Dieu (Ibumoso) na Umugwaneza Pacifique (Iburyo)

Touya Jean de Dieu (Ibumoso) na Mugwaneza Pacifique (Iburyo) 

Uwihoreye Jean Paul yakinnye ibumoso ahagana inyuma

Uwihoreye Jean Paul yakinnye ibumoso ahagana inyuma

Kwizera Janvier umunyezamu wa Bugesera FC ateruwe n'abafana

Kwizera Janvier umunyezamu wa Bugesera FC ateruwe n'abafana

Ngirimana Alex kapiteni wa Kiyovu Sport ahanganya na Samson Ikwecuku

Ngirimana Alex kapiteni wa Kiyovu Sport ahanganya na Samson Ikwecuku

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Bugesera FC XI: Kwizera Janvier (GK,18), Nimubona Emery 11, Ndabarasa Tresor 3, Mugwaneza Pacifique 25, Munyabuhoro Jean d’Amour 16, Niyitegeka Idrissa 22, Nzigamasabo Steven 8, Kalisa Dolaso 5, Ndahinduka Michel (C,7), Kwitonda Alain 21, Samson Irokan Ikwecuku 10

SC Kiyovu XI: Nzeyurwanda Djihad (GK,1), Ngirimana Alex (C,15), Serumogo Ally 18, Uwihoreye Jean Paul 3, Rwabuhihi Uwineza Aime Placide 6, Habamahoro Vincent 13, Kalisa Rachid 8, Nizeyimana Djuma 9, Ghislain Armel 14, Nizeyimana Jean Claude 10 na Habyarimana Innocent 11.

Samson Irokan Ikechukwu ashaka uko yagera ku izamu

Samson Irokan Ikechukwu ashaka uko yagera ku izamu

Dore uko umunsi wa 7 uteye (15h30’):

Kuwa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018

-Gicumbi FC 1-1 Musanze (Gicumbi)

-Bugesera Fc 1-0 SC Kiyovu (Nyamata)

Kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018

-Mukura VS vs AS Muhanga (Stade Huye)

-Amagaju Fc vs Kirehe FC (Nyagisenyi)

-Sunrise Fc vs APR FC (Wimuwe)

-Police FC vs Marines FC (Stade Kicukiro)

-Espoir FC vs Etincelles FC (Rusizi)

Ku Cyumweru tariki ya 9 Ukuboza 2018

-Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)

 PHOTOS: Saddam MIHIGO (INyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • abdallah 6 years ago
    gusa ndabona bitoroshye gukura amanota kukibuga kitagira ubwatsi rwose ikipe izashake ikindi kibuga kiza cg bazatere ubwatsi icyongicyo

KOPA

Inyarwanda BACKGROUND