Muri iyi myaka ya vuba mu Rwanda hari kubera ibirori bitari bimenyerewe aho aba Djs banyuranye bacuranga imiziki ababyitabiriye bakayibyina bambaye ama Ecouteurs ku buryo baba babyina ariko nta midundo yumvikana hanze. Ibi bitaramo rero ni ubwa kabiri bigiye kubera mu muhanda hagati cyane ko byatangiye kuri Noheli ya 2017.
Nk'uko Inyarwanda.com twabitangarijwe n'abari gutegura iki gitaramo ngo ubu ni uburyo bwiza bwo kuzamura urwego rw’imyidagaduro mu Rwanda. Uwaganiriye na Inyarwanda.com yatangaje ko iki gitaramo kigiye kuba bwa kabiri bizeye ko kizagenda neza. Yizeye kandi ko kizanyura abantu nk'uko byagenze umwaka ushize dore ko byagaragaje ko abanyarwanda bakunda bene ibi bitaramo icy’uyu mwaka kigomba kongera kuba muri uku kwezi k’Ukuboza 2018.
Ibi birori bigiye kuba ku nshuro yabyo ya kabiri muri Kigali byitezwe ko bizabera mu marembo yo mu kabyiniro k’ahazwi nko kwa Jules i Remera ho mu mujyi wa Kigali ndetse no muri aka kabyiniro. Iki ni igitaramo byitezwe ko kizaba tariki 25 Ukuboza 2018 aho kwinjira bizaba ari ibihumbi bitanu (5000frw) mu myanya isanzwe n'ibihumbi icumi (10,000Frw) muri VIP.
Bwa kabiri mu mujyi wa Kigali hagiye kongera kubera igitaramo cya Silent Disco kibera mu muhanda hagati
Muri iki gitaramo byitezwe ko hazacuranga aba Djs icyenda biganjemo abakunzwe cyane mu mujyi wa Kigali barimo; Dj Marnaud, Dj Miller, Dj Toxxyk, Dj Danchez uri gucurangira i Bugande muri iyi minsi, Vj Mupenzi, Dj Ira, Dj Infinity, Dj Kadir na Dj Nano.
TANGA IGITECYEREZO