Jay Polly ni umwe mu baraperi bafite abakunzi benshi hano mu Rwanda, uyu ni umwe mu bakomeye igihugu cy'u Rwanda cyagize mu njyana ya Hip Hop, kuri ubu uyu mugabo ari muri gereza aho ategereje kurangiza igihano cy'amezi atanu yakatiwe nyuma yo gukubita no gukomeretsa umugore we babanaga mu nzu.
Uyu muraperi yatawe muri yombi tariki 4 Kanama 2018 aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we babanaga. Byavugwaga ko yamukubise akamukura amenyo atatu. Nyuma Jay Polly yaje kugezwa imbere y'ubutabera akatirwa igifungo cy'amezi atanu ari mu buroko aho afungiye i Mageragere kuva tariki 24 Kanama 2018 igifungo yakatiwe n'urukiko rw'ibanze rwa Gasabo.
Uyu muraperi usigaje iminsi mbarwa ngo ave mu buroko amakuru ye mashya ahari ni uko bishoboka cyane ko naramuka afunguwe atazongera kubana na Uwimbabazi Sharifah uyu akaba ari nawe bagiranye amakimbirane yaviriyemo Jay Polly gufungwa. Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko uyu muraperi igihe amaze muri gereza yize byinshi ndetse hari ibyiyumviro yamaze guhindura muri we.
Uwahaye amakuru Inyarwanda.com tutifuje gutangaza amazina ye, gusa akaba ari inshuti ya hafi ya Jay Polly yagize ati" Kuva Jay Polly yabana n'uriya mugore hari ibintu byinshi byagiye bivugwa, yewe umubano wabo mu rugo hari igihe wabaga utameze neza ni uko biriya ari ibyo abantu bamenye, nyuma yo kwicara akitekerezaho Jay Polly kuri ubu yafashe icyemezo nava muri gereza ntabwo azongera kubana n'uriya mugore."
Jay Polly n'umugore we nibatandukana bazaba batandukanye nyuma y'imyaka itarenze ine babana nk'umugore n'umugabo
Uyu wahaye amakuru Inyarwanda.com yaduhishuriye ko uyu muraperi agomba kuva muri gereza arangije igihano cye mu mpera z'uku kwezi k'Ukuboza 2018 aho azava atangira ubuzima bushya atari kumwe na Uwimbabazi Sharifa bafitanye umwana umwe ariko bakaba babanaga bitemewe n'amategeko cyane ko batigeze basezerana.
Jay Polly natandukana na Mbabazi Sharifa uyu azaba abaye umugore wa kabiri batandukanye dore ko mbere yo kubana n'uyu yari yatandukanye na Nirere Afsa Fify nawe babyaranye umwana icyakora bakaza gutandukana ubwo uyu muraperi yahitaga abana na Uwimbabazi Sharifah.
TANGA IGITECYEREZO