Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 UKuboza 2018 ubwo Mukura Victory Sport yatsindaga Free State Stars igitego 1-0 kuri sitade Huye, Nkomezi Alex ukina hagati ha Mkura Victory Sport yagize ikibazo cy’imvune ku ntoki, abaganga baza gusanga igufwa rya rumwe mu ntoki ze yaratandukanye.
Ubwo umukino wari urirambanyije, NKomezi Alex yaje kugongana n’umukinnyi wa Free State Stars FC ahita aryama hasi. Abaganga baratabaye bamufasha kuhahoza arongera asubira mu kibuga. Gusa nyuma y’umukino, uyu mukino yafashe urugendo agana mu mujyi wa Kigali guca mu cyuma kugira ngo barebe ikibazo yagize bitewe nuko yaribwaga cyane.
Nyuma yo guca mu cyuma byakorewe mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya, imashini zerekanye ko rumwe mu rutoki rw’ikiganza cy’iburyo rwagize ikibazo gikomeye kuko amagufwa yaryo yatandukanye bityo bihita biba ngombwa ko kuri uyu wa Kane asubirayo bakayasubiza mu mwanya wayo.
Ifoto igaragaza urutoki rwa Nkomezi Alex
Aganira na INYARWANDA, Nkomezi Alex yavuze ko abaganga bamuhaye icyizere bamubwira ko iyi mvune izamara icyumweru akabona gutangira imyitozo mu buryo bwimbitse.
Nkomezi Alex ubwo yari aryamye hasi amanitse akaboko
Nkomezi Alex ateruye umupira hagati mu kibuga
Nkomezi Alex acungana n'uburyo umupira uri gutembera mu kibuga
Nkomezi Alex ajya inama n'abatoza
Nkomezi Alex (30) yari yafunez hagati abuza abakinnyi ba Free State Stars gutambuka
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO