Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo cy'imbaturamugabo cyateguwe na Alarm Ministries ku bufatanye na n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (SBR). Ni igitaramo kidasanzwe kizahuriza hamwe amatsinda akunzwe cyane hano mu Rwanda.
Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Gakunzi David umunyamabanga wa Alarm Ministries, iki gitaramo kizaba tariki 25 Ugushyingo 2018 kibere kuri Dove Hotel ku Gisozi mu mujyi wa Kigaki kuva Saa munani kugera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (14h00-18h00). Kwinjira ni 15,000Frw (couple), 10,000Frw muri VIP, 5,000Frw mu myanya isanzwe, 3,000Frw ku bantu bazagura amatike mbere na 2,000Frw ku banyeshuri.
Alarm Ministries ni yo yateguye iki gitaramo ku bufatanye na SBR
Muri iki gitaramo cyiswe 'Bible the source of melody live concert', Alarm Ministries izaba iri kumwe n'abahanzi barimo Israel Mbonyi, Simon Kabera na Amani Stephan uzava muri Amerika. Hatumiwe kandi amatsinda akunzwe muri iki gihugu ari yo Ambassadors of Christ choir, Healing Worship Team na korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge.
Ambassadors of Christ nayo izaririmba muri iki gitaramo
Ni igitaramo cy'ivugabutumwa ryo gushishikariza abantu kugura Bibiliya hakiri kare kuko zigiye kubura burundu mu Rwanda hatagize igikorwa. Ni kenshi Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wagiye uhamagarira abantu gutunga Bibiliya kuko uko ziri kurushaho guhenda ku isoko bitewe n'abaterankunga bari kugenda bagabanyuka, bishobora kugira ingaruka ku bihugu bimwe na bimwe, hakabaho ikibazo cyo kubura Bibiliya.
Israel Mbonyi nawe yatumiwe muri iki gitaramo
Kuri ubu rero hateguwe ivugabutumwa ryo gushishikariza abantu gutunga Bibiliya mu gihe zikigura macye ndetse zikaba zikiboneka mu Rwanda. Muri iki gitaramo biteganyijwe ko hazakusanyirizwamo inkunga yo gufasha Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda. Pastor Gasare Michel ushinzwe iyamamazabikorwa mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda, arasaba abanyarwanda gushyigikira Bibiliya na cyane ko mu bindi bihugu ngo usanga abenegihugu ari bo baterankunga ba mbere b’Umuryango wa Bibiliya iwabo.
Shalom choir yo muri ADEPR nayo izaririmba muri iki gitaramo
Igitaramo gikomeye kigiye kubera muri Kigali
Aho wakura itike ikwinjiza muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO