Musenyeri Nathan Gasatura, Umwepiskopi w'Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Butare, abaye umunyamadini wa mbere wagize icyo avuga mu itangazamakuru ku gitaramo kigiye kubera muri Kigali cyo kwimara ipfa ryo gukora imibonano mpuzabitsina.
Igitaramo Musenyeri Nathan Gasatura yagize icyo avugaho, cyitwa 'Private Pussy Party' kikaba kiri gutegurwa rwihishwa dore ko bigoye kumenya aho kizabera n'abari kugitegura. Ni ibanga riri hagati y'abazitabira iki gitaramo n'abagiteguye. Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba tariki 16 Ugushyingo 2018.
Kugeza magingo aya amatike ari gucuruzwa, itike ya macye iragura ibihumbi 30 (30,000Frw), iya menshi iragura ibihumbi 50 (50,000Frw). Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko umuntu uzajya umara kugura itike ariwe uzajya ubwirwa ahazabera igitaramo. Intego nyamukuru y'iki gitaramo ngo ni ukwimara ipfa mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina.
Musenyeri Nathan Gasatura asanga ari ishyano rigwiriye u Rwanda
Musenyeri Nathan Gasatura, Umwepiskopi w'Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Butare, yatangaje ko kumva ko muri Kigali hagiye kubera igitaramo cyo gusambana ari ishyano rigwiriye u Rwanda. Avuga ko ari ikintu kibangamiye bikomeye indangagaciro na kirazira z'igihugu cy'u Rwanda. Yavuze ko igihugu cy' u Rwanda cyatuwe Kristo bidakwiye ko cyiberamo amahano nk'aya yise aya Sodomu na Gomora. Yagize ati:
Ni ishyano rigwiriye igihugu, kumva ngo muri Kigali hagiye kubera igitaramo cyo gusambana,... Iri ko ari ishyano rigiye kugwira igihugu cyacu!!! Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyangwa ku isi, kwamagana iby'ubutinganyi, niyo twakwitwa 'Secular nation', ni twe twakwemera gufata iya mbere tukemera aya mahano ya Sodomu na Gomora kuba mu gihugu cyacu bikazana umuvumo ku gihugu, ku bana bacu, kuri eho hazaza h'u Rwanda rwatuwe Kristo muri 1946 n'Umwami Rudahigwa??
Aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Musenyeri Nathan Gasatura yahamagariye inzego za Leta zirebwa guhagarika igitaraganya iki gitaramo. Yagize ati: "Ikintu nk'iki kibangamiye bikomeye indangagaciro na kirazira z'igihugu cyacu ndetse n'imyemerere y'abanyarwanda benshi, gikwiriye kwamaganwa n'abanyarwanda bose biviye inyuma. Naho ubundi byazana ingaruka ku buzima n'igihugu cyacu, abana bacu, ejo hazaza n'igihugu cyacu. Inzego za Leta zishinzwe umutekano, ubutegetsi n'umuco w'igihugu zikwiriye kubihagarika igitaraganya."
Musenyeri Nathan Gasatura
Musenyeri Nathan Gasatura yasabye abapasitori n'abandi banyamadini bagenzi be baba mu Miryango Mpuzamatorero nka CPR, PEACE PLAN,.. kudaceceka mu gihe nk'iki ahubwo bagatanga ijwi ry'ubuhanuzi bakamagana amahano nk'aya agahagarikwa mu maguru mashya. Yasabye abayobozi mu miryango ihuza amadini n'amatorero kuvugana na Prof Shyaka Anastase Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu nk'ijwi ry'abizera akabafasha kwamagana aya mahano. Yunzemo ati: "Naho ubundi, turaceceka, ingaruka bizazana natwe tuzazirengera imbere y'Imana n'abantu."
Modeste Mbabazi umuvugizi wa RIB, yatangarije Inyarwanda.com ko bagiye kureba icyo gukora na cyane ko amakuru yari ahawe kuri iki gitaramo kiri gutegurwa yari mashya kuri RIB. Mutangana Steven uhagarariye ishami ry'Umuco muri MINISPOC yumvikanye nk'utishimiye iki gitaramo kiri gutegurwa, avuga ko yiteguye gutanga amakuru nyuma yo kubihererwa uburenganzira dore ko ngo kubona amakuru muri MINISPOC bisaba kubanza kwandika ibaruwa ibisaba ukanagaragaza uwo ushaka ko aguha amakuru.
Musenyeri Gasatura Nathan
Bishop Nathan Gasatura yavukiye muri Uganda mu 1956. Yashakanye na Florence Gasatura wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, bakaba bafitanye abana bane. Yabaye pasitoro mu 1990 arobanuwe n’itorero Anglican i Bujumbura, icyo gihe yakoraga muri province ya Anglican mu karere k’ibiyaga bigari. Yaje kuba Bishop (Musenyeri) wa diyosezi ya Butare muri 2008, umwanya amazeho imyaka 10.
Mbere y’iki gihe akaba yaranabaye Perezida wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya SIDA, umwanya yamazeho imyaka ine. Musenyeri Nathan Gasatura afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere yakuye muri kaminuza ya Makerere mu bijyanye n’imyitwarire y’abantu (Human Behavior). Yaje gukomereza amasomo ye mu bijyanye n’iyobokamana mu gihugu cya Kenya mu ishuri rya Nairobi Evangelical Graduate school aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Igitaramo cyamaganywe na benshi barimo na Musenyeri Gasatura
Amatike y'iki gitaramo yageze hanze yatangiye kugurishwa rwihishwa
TANGA IGITECYEREZO