Umukinnyi wa filime nyarwanda wamenyekanye nka Nyagahene ariko nyuma agasa n’uburiwe irengero avuga ko akunda cyane umuhanzi Bruce Melody ndetse yanishimira cyane kujya mu mashusho y’indirimbo ze.
Ubwo twaganiraga na Kayitaba Emmanuel, uzwi nka Nyagahene yadutangarije ko akunda cyane Bruce Melody kuko ari umuhanzi w’umuhanga mu myandikire no mu miririmbire ye. Nyagahene yatubwiye ko n’ubwo akunda Bruce Melody batarahura ngo amubwire ko amufana ati “Bruce Melody ntago abizi ko njyewe mufana, nta n’ubwo tujya duhura."
Nyagahene avuga ko atarahura na Bruce Melody ngo amubwire ko amukunda
Nyagahene ariko yaboneyeho umwanya atuma INYARWANDA kuri Bruce Melody agira ati “Ahubwo nimubasha kumubona mwebwe muzatambutse ubutumwa mubwire Bruce Melody ko hari umuntu 1; w’umuhanzi ukomeye witwa Nyagahene umukunda cyane. Impamvu azaza kuyimbaza njyewe nzayimusubiza.”
Agendeye ku rukundo yumva Nyagahene akunda Bruce Melody, umunyamakuru wa INYARWANDA yagize amatsiko abaza Nyagahene niba yakemera kujya mu mashusho y’indirimbo ya Bruce Melody aramutse amusabye kuyijyamo maze abisamira hejuru cyane bigaragara ko abyifuza rwose muri ubu buryo ati “Oooh nayijyamo cyane! Nayijyamo rwose nta ngingimira, nta nda y’umujinya, nayijyamo peee!”
Bruce Melody ukundwa na Nyagahene amukeneye mu mashusho y'indirimbo yajyamo
Uyu mugabo yashoje ashimira cyane umunyamakuru ku mwanya yafashe akamuha ikiganiro, mu buryo busekeje amusaba kudatuma arira kuko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda
Nyagahene wifuza kujya mu ndirimbo ya Bruce Melody yamugeneye ubutumwa
TANGA IGITECYEREZO