Tugiye kubagezaho ubutumwa bw'umusore watwandikiye akaduha ubutumwa yifuje ko mumugiraho inama. Uyu musore avuga ko umukobwa wamuhemukiye akamuca inyuma ku munsi yari kumwerekana iwabo, ari kuvuga ko umwana aherutse kubyara ari uw'uyu musore nyamara yanze ko bakoresha ikizamini cya DNA.
Ikibazo cye yifuza ko mwamugiramo inama giteye gutya:
Muraho neza. Nakundanye n'umukobwa kuva 2007 nari ndangije secondaire we yiga mu wa gatatu. Narangije kwiga kaminuza muri 2012 mpita mbona akazi muri leta. Umukobwa yarangije kwiga kaminuza muri 2016 tugikundana, muri 2017 musaba ko twabana arabyanga ngo ntabwo arashyira ubwenge ku gihe kubera amasomo avuyemo.
Ubwo aho nkorera naje guhura n'umukobwa w'umuganga atangira kunyitaho ntangira gufatwa n'urukundo ntangira kwikuramo wa wundi tumaranye imyaka 10. Mu mpera za 2017 uwo mukobwa w'umuganga twatangiye kwisanzuranaho yewe atangira kujya aza kunsura kenshi birangira umubiri wanze turaryamana.
Mu kwezi kwa 01/2018 namusabye ko najya kumwerekana mu rugo kuko nabonaga ankunda kandi nanjye mukunda pe. Ubwo yarabyemeye ko nzamujyana ari kuri St Valentin. Ubwo nteguza abo mu rugo ko mfite umushyitsi nzabazanira kubereka. Buri bucye ari kuri St Valentin uwo mukobwa yarambwiye ngo agiye kurara kwa mukuru we i Kigali kugira ngo mu gitondo adakora urugendo kuko dukorera mu cyaro maze ndabimwemerera ariko nanjye mubwira ko ndarara muri famille i Kigali maze tukaza kuzinduka tugahurira Nyabugogo tugafata urugendo.
Kuko i Kigali tuhafite inzu (Maison de passage) naragiye ndaharara ariko mu mazu yo hanze habamo abapangayi. Ubwo naraye muri ya nzu yacu mu gitondo mbyutse nsanga nta mazi ahari njya kuyasaba mu bapangayi maze ntungurwa no gusanga uwo nita umukunzi yaraye kuri uwo musore w'umupangayi kuko narinjiye kuko uwo musore tumenyeranye ninjiye nk'aho ari mu rugo, mu gihe ndi gusaba amazi undi nawe aba arinjiye avuye muri douche yo hanze. Maze ntaragira icyo mvuga uwo musore ati uyu ni cher wanjye kandi twitegura kubana vuba aha. Nahise nsohoka ndagenda ubundi nyoberwa ibimbayeho. Nabanje kugira ngo ndi kurota mbura icyo nkora nicara hasi meze nk' ukubiswe n'inkuba.
Ubwo natekereje kuri gahunda twari dufite nyoberwa icyo nkora gusa nahise ntangira gutekereza kuri wa mukobwa twari tumaranye imyaka 10 nyamara tutaranaryamana numva mbaye imbwa pe. Ubwo nahamagaye mu rugo mbabwira ko bitunguranye gahunda tuyisubitse nzongera kubamenyesha undi munsi.
Ubwo nahise mfunga phone ndongera ndaryama, nabyutse saa 14h00 (Saa munani) maze wa mukobwa atangira kumpamagara kenshi ngo tubonane, kuko namukundaga naremeye turahura maze atangira ansaba imbabazi ngo yafashwe yaje gusezera ngo ariko arankunda. Nahise niyemera kumureka ngakomezanya na wa wundi twakundanye 10 ans, ubwo nahise mpindura gahunda maze ndongera negera uwo twari tumaranye 10ans maze yemera ko twabana. Nagiye kumwerekana mu kwa 4 dukora ubukwe mu kwa 9.
Ndagisha Inama kuri ibi:
- Uwo mukobwa wampemukiye yarabyaye none yagiye kwandikisha umwana avuga ko ndi papa we, kandi namusabye ko twajya gukoresha DNA arabyanga ngo niba ntamwemera azamwirerara "Ese koko uwo mwana yaba ari uwanjye?"
-Ese mbwire umugore ikibazo mfite atazavaho abyumvana abandi?
-Ese bibaho ko umuntu yatwita amezi 11?
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO