Abantu benshi bafite imitekerereze itandukanye ku miterere yabo ndetse n'iy’abakunzi babo, hariho abahitamo kongeresha ibibuno byabo kugirango bagaragare neza mu bandi.
Ibyamamare tuzi twese ku isi nka Kim Kardashian, Nicki Minaj, Kylie Jenner na Cardi B bafite abantu benshi babakurikira ku mbuga nkoranyambaga kuko bashyiraho amafoto yerekana ibibuno byabo binini biteye mu buryo bukurura abagabo. Icyakora hari n'abo bitahiriye.
Leah Cambridge aturuka ahitwa Leeds, mu Bwongereza yafashwe n'indwara y'umutima inshuro 3 kubera ikinya yari yatewe kw'ivuriro ry'ahitwa Izmir ubwo yibagishaga yongerwaho ikibuno Hakoreshejwe gushyira ibinure byo munda ye ku kibuno. Leah Cambridge w'imyaka 29, yemeza ko yaje kugira ubwoba bw'ibinure n'inda nini yari afite amaze kubyara.
Undi mukobwa wo mu Bwongereza Joy Williams w'imyaka 24b nawe yagiye kwongerezwa ikibuno i Bangkok muri Thailande mu kwezi kw'icumi mu 2014, ariko ibikomere bye biza kuvamo amashyirabirangira anahatakarije ubuzima.
Mu mwaka wa 2015, umwangavu w'imyaka 20 Claudia Aderotimi, ukomoka mu mujyi wa Hackney, mu mujyi wa Londres mu Bwongereza nawe yarapfuye nyuma yo kugerwaho n'ingaruka z'umubiri we utarabashije kurwana n'imitete mishya yashakaga.
Kim Kardashian umwe mu biyongerejeshe ikibuno
Abaganga bavuga ko kuri ubu imbungenge zikwiye gushira
Bryan Mayou umuganga w’inzobere mu kubaga w’umwongereza unakuriye urugaga rw’abaganga bakora ibi avuga ko kuri ubu kwiyongeresha ikibuno byoroshye kandi bikorwa nk’uko n’ibindi bice by’imibiri nk’iminwa, amabere bishoora kongerwa.Gusa uyu muganga atanga inama y’uko buri muntu usahaka kwiyongeresha igice cy’umubiri yajya agana ku baganga yizeye ko babizobereyemo. Yagize ati:
Ikibazo ni uko abaganga biyemera ko bashoboye kongera igice cy’umubiri w’umuntu runaka ariko nta bumeny buhagaije, ugasanga bafashe ibinure by’umuntu ni byo bagiye kongera ku kibuno wenda, bakabikora nabi bya binure bikaba byafunga imikaya itwara amaraso minini cyangwa ibyo binure bikinjira mu maraso bikavamo urupfu.
Uganda na Tanzaniya ni hamwe mu hazwi imbyino gakondo zibyinwa hazunguzwa ikibuno
Mu Bwongereza bisaba nibura amapawundi £2,000 kugera kuri £7,000, bitewe n’ivuriro kgira ngo umuntu yongerweho ikibuno. Imibare igaragaza ko kugeza ubu ku isi yose umuntu umwe mu bantu 3000 ari we upfa ahitanywe n'ibinure byinjira mu maraso, nyuma yo kwiyongeresha ikibuno.
Src; BBC
TANGA IGITECYEREZO