Hakizimana Muhadjili umukinnyi ukina hagati agana imbere muri APR Fc ni we mukinnyi mwiza wahize abandi mu mwaka w’imikino 2017-2018 biciye mu bihembo bitangwa ba Azam TV ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Ni ibyatangarijwe mu muhango wateguwe n’ibi bigo bibiri mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukwakira 2018 muri Hotel Marriot iri mu mujyi wa Kigali. Hakizimana Muhadjili yagizwe umukinnyi wahize abandi mu kwitwara neza bigendanye n’ubuhanga agaragaza mu kibuga, kuba yaratsinze ibitego bimushyira ku mwanya wa kabiri inyuma ya Ndarusanze Jean Claude wa AS Kigali watsinze 15. Hakizimana Muhadjili yafatanyije na APR FC gutwara igikombe cya shampiyona cyo kimwe n’igikombe cy’Amahoro 2018.
Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene (Ibumoso) uyobora FERWAFA ahereza igihembo Hakizimana Muhadjili (Iburyo)
Muri uyu muhango kandi, ni bwo abanyarwanda batangarijwe ko Muhire Kevin ariwe mukinnyi ukiri muto utanga icyizere mu Rwanda. Muhire akina hagati mu ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi. Kuri ubu yafataga iki gihembo anavuye mu bihembo bya SKOL aho yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri Rayon Sports. Muhire Kevin yahigitse Buregeya Prince Aldo na Byiringiro Lague ba APR FC.
Muhire Kevin umukinnyi ukiri muto utanga icyizere
Ndarusanze Jean Claude wa AS Kigali yahembwe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona 2017-2018 kuko yatsinze ibitego 15. Kimenyi Yves yahembwe nk’umunyezamu w’umwaka nyuma yo kuba yahigitse Rwabugiri Omar wa Mukura VS na Bate Shamiru wa AS Kigali.
Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC wari wazanye umukunzi we niwe wabaye umunyezamu w'umwaka 2017-2018
Ruremesha Emmanuel yahawe igihembo cy’umutoza wakoze akazi gakomeye mu mwaka w’imikino 2017-2018 ubwo yafataga Etincelles FC akayigeza ku mwanya wa kane muri shampiyona. Kuri ubu Ruremesha Emmanuel ni umutoza mukuru wa Musanze FC. Ruremesha yaje kuri uyu mwanya ahigitse, Ljubomir Petrovic wa APR FC na Haringingo Francis Christian wa Mukura Victory Sport.
Ruremesha Emmanuel (Ibumoso) umutoza mukuru wa Musanze FC ahabwa igihembo
Haringinngo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura Victory Sport nawe yatahanye igihembo nk'umutoza wagerageje gukora akazi gatunguranye mu mwaka w'imikino 2017-2018. Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy'u Burundi, yafashije Mukura VS gutwara igikombe cy'Amahoro 2018 atsinze amakipe yose akomeye arimo; AS Kigali, APR FC na Rayon Sports yatsinze ku mukino wa nyuma.
Ikipe y’umwaka w’imikino 2017-2018 irimo; Kimenyi Yves (GK), Ombolenga Fitina, Eric Rutanga, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Mugheni Kakule Fabrice, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Ndarusanze Jean Claude, Hakizimana Muhadjili na Manishimwe Djabel.
Ikipe y'umwaka w'imikino 2017-2018
Bamwe mu bakinnyi bari mu ikipe y'umwaka wa 2017-2018
Uva ibumoso: Byiringiro Lague, Hakizimana Muhadjili, Kimenyi Yves, Buregeya Prince Aldo abakinnyi ba APR FC bari bari kumwe na Niyonkuru Ramadhan bita Rama (FC Musanze) wari uhagarariye Bizimana Djihad
Kigali Marriott Hotel niyo yakiriye ibi birori
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC n'umufasha we Gisa Fausta Mugiraneza
Jimmy Mulisa (Ibumoso) umutoza wungirije muri APR FC na Eric Nshimiyimana (Iburyo) uheruka kuva muri AS Kigali
Byiringiro Lague (Ibumoso) na Buregeya Prince Aldo (Iburyo)
Ljubomir Petrovic (Ibumoso) umutoza mukuru wa APR FC yanatwaye igikombe cya shampiyona yahaburiye igihembo.......yari yicaranye na Tony Kabanda (Iburyo) umukozi ushinzwe gutangaza ibikorwa bya APR FC
REBA HANO AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE
PHOTOS: USANASE Anitha (Inyarwanda.com)
VIDEO: NIYONKURU Eric-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO