Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki, Aime Uwimana agakora igitaramo gikomeye yise 'Hari amashimwe live concert'. Kuri ubu amakuru mashya kuri iki gitaramo ni uko Israel Mbonyi yiyongereye ku bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo gitegerezanyijwe amatsiko na benshi.
Ni igitaramo kizaba tariki 14/10/2018 kibere mu Ihema rya Virunga ribarizwa muri Kigali Conference and Exhibition Center ahazwi nka Camp Kigali guhera Saa Kumi n'imwe z'umugoroba. Nk'uko Aime Uwimana yabitangarije Inyarwanda.com, intego nyamukuru y'iki gitaramo ni ukuramya Imana kugamije kuzana abantu kuri Kristo no guha abantu umwanya uhagije wo kuramya Imana byimbitse bagasabana nayo hakabaho guhembuka kw'imitima.
Aime Uwimana avuga ko mu gitaramo cye hazaba hari ubwiza bw'Imana
Muri iki gitaramo Aime Uwimana azaba ari kumwe na Simon Kabera na True Promises ukongeraho Israel Mbonyi banafitanye indirimbo bise 'Indahiro'. Aime Uwimana yatumiye kandi abandi bahanzi b'abanyempano banyuranye, icyakora ntabwo yatangaje amazina yabo. Arnaud Ntamvutsa umuyobozi wa kompanyi yitwa Urugero Media Group iri gufasha Aime Uwimana muri iki gitaramo, yabwiye Inyarwanda.com ko Israel Mbonyi azaririmba mu gitaramo cya Aime Uwimana.
UMVA HANO 'INDAHIRO' YA ISRAEL MBONYI FT AIME UWIMANA
Israel Mbonyi na we yahamirije Inyarwanda.com ko azitabira iki gitaramo kabone n'ubwo atari ari kuri gahunda bitewe n'urugendo yari arimo hanze y'u Rwanda. Yavuze ko bazanaririmbana indirimbo bakoranye yitwa 'Indahiro'. Israel Mbonyi abajijwe na Inyarwanda uko afata Aime Uwimana, yagize ati: "Aime ni inspiration kuri minisiteri iri mu buzima bwanjye, twakuze tumwumva, Imana yaramukoreshereje cyane, ni umuntu nubaha, ni umuntu nkunda w'igihe kirekire."
Israel Mbonyi azaririmba mu gitaramo cya Aime Uwimana
Mu minsi ishize Aime Uwimana yabwiye Inyarwanda.com ko abahanzi yashakaga ko bazafatanya mu gitaramo cye ari Simon Kabera na Israel Mbonyi, gusa icyo gihe atekereza kuri abo bahanzi, ngo byahuriranye na gahunda yindi Mbonyi yari arimo hanze y'u Rwanda, ntibyamukundira guhita yemeza ko azaba ari mu Rwanda ku munsi w'igitaramo cya Aime Uwimana. Kuri ubu rero byamaze kwemezwa ko Israel Mbonyi azaririmba muri iki gitaramo na cyane ko muri iyi minsi ari kubarizwa mu Rwanda.
Simon Kabera na we azaririmba mu gitaramo cya Aime Uwimana
Kwinjira muri iki gitaramo cya Aime Uwimana itike izaba ari amafaranga 5,000Frw ahasanzwe n'amafaranga 10,000Frw mu byicaro by'imbere ku bazagura amatike mbere. Abazazigurira ku muryango ku munsi w'igitaramo, hazabaho impinduka kuko itike izaba igura amafaranga 10,000Frw ahasanzwe na 15,000Frw mu byicaro by'imbere. Iki gitaramo kizarangwamo indirimbo zitandukanye harimo izanditswe na Aime Uwimana zakunzwe cyane ndetse n'iz'abandi baramyi batandukanye.
Igitaramo Aime Uwimana agiye gukora mu mpera z'iki cyumweru
TANGA IGITECYEREZO