Ivan Minnaert Umubiligi watoje ikipe ya Rayon Sports kuva muri Gashyantare kugeza muri Nyakanga 2018, kuri ubu nta kindi kintu gikomeye ahuriraho na Rayon Sports kitari ukubishyuza amafaranga avuga ko bamurimo mu gihe bamaranye.
Nyuma y'uko uyu mugabo yirukanwe muri Rayon Sports tariki ya 20 Nyakanga 2018, Ivan Minnaert yakomeje kwishyuza mu bayobozi b’iyi kipe mbere y'uko abonye ko bitoroshye agahita ashaka uwo kumuhagararira mu mategeko ndetse wanamaze kwandika ibaruwa irega Rayon Sports muri FERWAFA, iyi baruwa ikaba yarakiriwe kuwa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018.
Nyuma y'uko FERWAFA yakiriye iyi baruwa bakanasinyaho ko bayibonye, Ivan Minnaert yahise ashyira hanze ikiganiro yagiranye n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports batera amahane ku kijyanye no kuba uyu Mubiligi yarahisemo kugana mu nzira z’amategeko. Uyu muyobozi tutifuje kugaragaza amazina yavugaga ko Minnaert natitonda amafaranga ashaka atazayabona kuko ngo uyu muyobozi afite ubushobozi bwo gukora raporo ituma umwenda Rayon Sports ifitiye Minnaert uburizwamo.
Ibiganiro bya Minnaert n'umwe mu bayobozi ba Rayon Sports
Magingo aya iyo uteranyije amafaranga atandukanye Ivan Minnaert abaza Rayon Sports harimo imishahara y’amezi abiri, uduhimbazamusyi, indishyi z’akababaro, kubangamirwa kw’amasezerano yari afitanye na Rayon Sports n’ibindi bitandukanye, usanga bigera mu bihumbi 53 by’amadolari ya Amerika (53.000 US$) angana na miliyoni 45 n'ibihumbi 580 by'amafaranga y'u Rwanda (45.580.000 FRW).
Me Mulindahabi Jean Olivier uhagarariye Minnaert mu mategeko yandikiye FERWAFA arega Rayon Sports
Ivan Minnaert arishyuza Rayon Sports arenga miliyoni 45 z'amafaranga y'u Rwanda (45.580.000 FRW)
TANGA IGITECYEREZO