Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu abahanzi bane bamaze kubaka izina mu Rwanda ari bo Eric Senderi Nzaramba, Sgt Major Robert Kabera, Tuyisenge Jean de Dieu na Munyanshoza Dieudonne bagaragaje imbonerahamwe y’ibiciro bizajya byishyurwa ku bashaka gukoresha ibihangano byabo badahari.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru rigaragaraho imikono y’aba bagabo uko ari bane; Senderi International Hit, Sgt Major Robert, Munyanshoza Dieudonne na Tuyisenge Jean de Dieu (Intore Tuyisenge) rigaragaza ko barambiwe abakoresha ibihangano byabo mu nyungu zabo bwite nyamara bo nka ba nyir'ubwite ku bihangano ntibigire icyo bibinjiriza. Ibi byatumye bafata umwanzuro wo gutangaza ibiciro bizajya bigenderwaho igihe hari ugiye gukoresha ibihangano byabo badahari bitewe n’aho ari.
Bifashishije Itegeko ryo kuwa 13/08/2018 nomero 50/2018 ku ngingo yaryo ya 216 mu gace karyo ka Gatanu n’ingingo ya 263 ryatangajwe mu Igazeti ya Leta, Nomero 39 yo kuwa 24/09/2018, rigenga umutungo bwite mu by’ubwenge, babanje kugaragaza ko uzakoresha ibihangano byabo mu buryo bunyuranye n’amategeko mu bimubyarira inyungu atabasabye uburenganzira azabihanirwa hagendewe ku cyo itegeko riteganya.
Bagaragaje icyo itegeko riteganya
Batangaje aho ibihangano byabo byemewe gucurangwa hatandukanye harimo ku maradiyo, televiziyo mu ngo ndetse no hanze y’u Rwanda. Byagera mu birori bitandukanye batarimo ho bikagira umwihariko w’ibiciro nk’uko bigaragara ku mugereka w’ibaruwa bandikiye abanyamakuru. Mu Kagali, Umurenge n’Akarere ku munsi umwe ni 50,000Rwf na 1,000,000Rwf ku mwaka; mu ntara, umujyi wa Kigali,Ibigo bya Leta, Abikorera, Minisiteri na Diaspora ni 200,000Rwf ku munsi na 2,000,000Rwf ku mwaka naho ku ba DJs bo ku mihanda mu ma studio nokuri bamwe bashyira ibihangano kuri CDs/DVDs na Flash Disk bazajya batanga 50Rwf ku munsi na 15,000Rwf ku mwaka.
Dore ibiciro ku bifuza gukoresha ibihangano by'aba bahanzi mu gihe badahari
Tubibutse ko ibi biciro bizajya bikurikizwa ku bantu bose bashaka gukoresha ibihangano by’aba bahanzi batahibereye. Naho abashaka ko bajya aho ibirori byabereye bakabaririmbira bahibereye/Live bemera ko bakumvikana uko bishoboka kose. Bemeye kuzagenera ibihembo bya 20% ku byo rya tegeko twavuze haruguru rigena ku umuntu wese uzajya utanga amakuru mu buryo bw’amajwi n’amashusho by’aho ibihangano byabo biri gukoreshwa nta burenganzira babiherewe.
Sgt Major Robert, Munyanshoza Dieudonne, Senderi International Hit na Intore Tuyisenge
TANGA IGITECYEREZO