Mu minsi ishize nibwo hatangajwe ko radiyo ya Kiss Fm ikorera hano mu Rwanda yatangiye guhemba abahanzi baba bitwaye neza mu gihe cy'impeshyi. kuri ubu ibi bihembo hamaze gutangazwa ababitsindiye.aha The Ben, Urbna Boys na Bob Pro bakaba aribo babashije kwegukana ibihembo muri iri rushwanwa ryiswe Kiss Summer Awards.
Kiss Summer Awards yahataniragamo abahanzi bari bahuriye mu byiciro bitatu aribyo Best Summer Song ahatsinze indirimbo 'Ntakibazo', Best Summer Artist ahatsinze The Ben na Best Summer Producer ahatsinze Bob Pro.
BEST
SUMMER SONG:
-1 MILLION C'EST QUOI BY PEACE JOLIS
-LOSE CONTROL BY THE BEN FT MEDDY
-GARAGAZA BY YVAN BURAVAN
-BAPE BY ACTIVE FT DJ MARNAUD
-NTAKIBAZO BY URBAN BOYS FT
BRUCE MELODY & RIDERMAN (Abatsinze)
BEST SUMMER ARTIST
-CHARLY NA NINA
-YVAN BURAVAN
-THE BEN (Yatsinze)
-BRUCE MELODY
-RIDERMAN
BEST SUMMER PRODUCER 2018
-PASTOR P
-MADEBEAT
-HOLLYBEAT
-DAVYDENKO
-BOB PRO
Ibi bihembo ababitsindiye batangajwe mu kiganiro kihariye cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 30 Nzeri 2018, iki kiganiro kikaba cyacaga kuri radiyo ya Kiss Fm hatangazwa umuhanzi watsinze muri buri cyiciro. kugeza ubwo batangazaga abatsinze ntabihembo bindi byari byihishe inyuma y'amashimwe bagenewe batangajwe ariko nkuko umwe mu bategura iri rushwanwa yigeze kubiganiriza Inyarwanda.com ngo uko iri rushanwa rizagenda rikura niko nibindi bizagenda biza.
TANGA IGITECYEREZO