Gihozo Pacifique ni umuhanzikazi umaze igihe kirenga umwaka yiyeguriye umuziki nk’umwuga. Ubu yashyize hanze indirimbo yise ‘Ku izima’ avuga ko yayikoze agamije gutera abanyabugabo abantu bose abasaba kutava ku izima mubyo bakora byose.
‘Ku izima’ ni indirimbo ya Gatanu. Mu myaka yatambutse yakoze indirimbo nka : « Ndi uwawe », « Wanyiharira », « Tujyane », « Hindura ». Muri izi ndirimbo eshatu ni zo zakorewe amashusho mu gihe ebyiri zumvikana mu buryo bw’amajwi.
Pacifique yabwiye INYARWANDA ko yatangiye umuziki mu ntangiriro za 2017. Yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ‘Ku izima’ ashaka gutanga ubutumwa bwo kudacika intege mu buzima. Yagize ati "Ubutumwa bukubiyemo ni ukudacika intege mu kintu cyose umutu akora mu buzima. Ni ukutava ku izima wumva ko icyo ushaka ugomba ku kigeraho uko byagenda kose.”
Gihozo washyize hanze amashusho y'indirimbo 'Ku izima'
Iyi ndirimbo nshya ‘Ku izima’ amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Iyzo, ifatwa ry’amashusho riyoborwa na Meddy Saleh. Uyu mukobwa avuga ko yamaze kubona abafamusha mu gukora umuziki, avuga ko ashaka gukora umuziki nk’akazi.
TANGA IGITECYEREZO