Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 24/08/2018 ni bwo Apollinaire yageze i Kanombe ku cyibuga cy'indege yakiranwa urugwiro n'itsinda ryari rirangajwe imbere na Serge Iyamuremye wamutumiye mu gitaramo afite kuri iki cyumweru tariki 26/08/2018.
Serge Iyamuremye watumiye umuramyi Apollinaire, ni umuhanzi nyarwanda ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye nka; “Arampagije”, “Amashimwe”, “Nta wundi nambaza”, “Nzaririmba Hoziana” n'izindi. Apollinaire uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu karere, yaje mu Rwanda ku butumire bwa mugenzi we Serge Iyamuremye wamutumiye mu gitaramo “One Spirit Worship Concert” gitegerezanyijwe amatsiko na benshi. Ni igitaramo kizaba kuri iki Cyumweru kibere muri Kigali Serena Hotel kuva Saa Kumi n'imwe z'umugoroba.
Apollinaire ubwo yari ageze i Kanombe
Ibyishimo byari byose kuri Apollinaire
Apotre Apollinaire yaje mu Rwanda ku butumire bwa Serge Iyamuremye
Serge Iyamuremye wateguye igitaramo 'One Spirit Worship concert'
Serge Iyamuremye azaba ari kumwe Apollinaire, Patient Bizimana, Arsene Tuyi, Jean Christian Irimbere, True Promises na Gisubizo Ministries. Umuhanzi Tembalani wo muri Zimbabwe nawe ari kubarizwa mu Rwanda aho yazanywe no kwitabira igitaramo cy'uyu muramyi ukunzwe n'abatari bacye hano mu Rwanda. Kwinjira muri iki gitaramo cya Serge Iyamuremye ni amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi (10.000 Frw) mu myanya y’icyubahiro.
Iki gitaramo gitegerejwe na benshi mu bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Bamwe mu bantu b'ibyamamare mu Rwanda, nabo bafite amatsiko menshi y'iki gitaramo. Hari abari gutangaza ko uko byagenda kose badashobora gucikanwa. Abatazabasha kucyitabira bari gusaba abakunzi babo kutazacikanwa. Kate Bashabe nyiri inzu y'imideli yitwa 'Kabash Fashion House' yatangarije inshuti ze ko adashobora guhomba iki gitaramo. Ni mu gihe The Ben umwe mu bayoboye umuziki nyarwanda yasabye abantu bose byashobokera kuzitabira iki gitaramo bitewe n'ubuhanga azi kuri Serge Iyamuremye wagiteguye.
The Ben yasabye abakunzi b'umuziki kutazacikanwa
Igitaramo Serge yatumiyemo Apollinaire
REBA HANO 'YARI NJYEWE' YA SERGE IYAMUREMYE
TANGA IGITECYEREZO