Itorero Blessing Centre Church ribarizwa mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ryatumiye abahanzi Aline Gahongayire, MD ndetse na Olivier the Legend mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana hasozwa amasengesho iri torero rimazemo icyumweru mu busabane n’Imana.
Aya masengesho iri torero Blessing Center Church ryitegura gusoza amaze icyumweru. Yateguwe mu rwego rwo gushima no guha ikuzo Imana nyiri ibiremwa batumira “Ineza Family” yashinzwe na Aline Gahongayire n’abandi bahanzi mu mugoroba wo gushima Imana.
Aline Gahongayire yatumiwe muri iki gitaramo
Umuhuzabikorwa wa Ineza Tour, Gatera Joshua yabwiye INYARWANDA ko iki gitaramo bagiye gukorera muri Blessing Centre Church cyavuye ku mwanzuro bafashye nyuma y’uko ibitaramo bagombaga gukorera i Musanze na Rubavu bihagaze bitewe n’urugendo bafite rugana muri Canada. Yagize ati:
Bitewe n’uko gahunda y’’iIneza Tour” twagombaga kuyikomereza i Musanze na Rubavu twayihagaritse. Bitewe n’urugendo dufite muri kuno kwezi (Kanama) kujya kurangira. Ariko nk’abantu bagize “Ineza Family” twabonye tuzamara ukwezi kose nta kindi gikorwa dukoze. Tuvugana n’itorero ryitwa Blessing Centre Church riba ku Kicukiro muri Niboye badasaba kuba twabakorera “Church Visit” y’ineza Family mu buryo bwo kugira ngo tubashyigikire no gusoza amasengesho bamazemo iminsi.
Yavuze ko uretse abahanzi bashyizwe kuri affiche bazanafatanya na Drama Team ibarizwa muri Blessing Centre Church. Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 19 Kanama 2018 guhera saa kumi z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Blessing Centre Church igiye kwakira iki gitaramo iherereye mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye. Abahanzi bazahimbaza Imana muri iki gitaramo ni MD, Olivier The Legend ndetse n’abandi.
Umuraperi MD nawe yatumiwe muri iki gitaramo cya Blessing Centre Church
Umuhanzi Olivier The Legend
Iki gitaramo kizabera kuri Blessing Center Church
TANGA IGITECYEREZO