Burya inseko nziza ni kimwe mu bintu byiza bishimisha buri wese uyibonye ariko nanone hari ibishobora kubangamira ya nseko nko kuba umuntu afite amenyo yajeho uruhumbu bitewe n’ibintu bitandukanye birimo kunywa itabi, ikawa nyinshi no kutita ku menyo uko bikwiye
Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe bimwe mu bintu bishobora kwifashishwa mu gukuraho umwanda ukabije ku menyo yawe ari byo:
Bicarbonate de soude: ni kimwe mu bintu bizwiho gusukura neza amenyo no kuyakuraho ibintu by’umuhondo ndetse n’ibindi by’umukara biba byarafashe ku menyo bigatuma umuntu atabasha guseka yisanzuye, aha rero abahanga bavuga ko ukwiye kujya ufata agafu kayo ukavangamo utuzi duke ubundi ukogesha amenyo yawe rimwe mu cyumweru
Umushongi w’igikakarubamba:abashakashatsi bavuga ko atari byiza gukoresha uyu mushongi wonyine ahubwo uvangamo n’ibi bikurikira:
Ikirahuri cy’amazi
Bicarbonate nkeya
Ikiyiko cy’umushongi w’igikakarubamba
Utuyiko tune twa glycelyne vegetale
Akayiko kamwe k’amavuta y’indimu
Ibi byo iyo ubivanze ukabyogesha amenyo yawe, mu minota micye cyane ahita aba urwererane, akabengerana ndetse agasa neza cyane
Utabashije kubona ibyo twavuze haruguru wakoresha ibishishwa by’amacunga kuko bikize kuri vitamin C ibasha kurinda umuntu kwangirika amenyo ndetse akarushaho kuba umweru cyane, aha rero icyo bisaba ni ugukuba ibishishwa by’icunga ku menyo yawe mu minota micye ubundi ukiyunyuguza gusa
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO