Patriots BBC yatsinze REG BBC amanota 74-71 mu mikino bari guhatanamo bashaka igikombe cya kamara mpaka (Play-offs 2018) bituma habikwa ibikombe byari gutangwa iyo REG BBC itsinda bitewe nuko kuri ubu buri kipe imaze gutsinda imikino ibiri muri ine (4) bamaze gukina.
Muri uyu mukino REGb BBC yasabwaga gutsinda kugira ngo itware igikombe, yatangiye itsindwa na Patriots BBC amanota 17 kuri 13 mu gace ka mbere. Agace ka kabiri n’ubundi patriots BBC yakomeje kubotsa igitutu itsinda amanota 22 kuri 19 ya REG BBC.
Mu gace ka gatatu nibwo REG BBC yagarutse ihita itsinda amanota 20 kuri 17 ya Patriots BBC ubwo bakinaga agace ka gatatu kahise karangira Patriots BBC iri imbere n’amanota 56-52. Agace ka nyuma REG BBC n’ubundi yakomeje kuyobora itsinda amanota 19 kuri 18 ya Patriots BBC ariko ikinyuranyo gikomeza kuba amanota bizigamye mu gace ka mbere n’aka kabiri.
Kubwimana Kazingufu Ali (24) kapiteni wa REG BBBC ku mupira ashaka inzira
Kaje Elie wa REG BBC yahize abandi mu gutsinda kuko yabonye amanota 24 aza akurikiwe na Mugabe Arstide watsinze amanota 16. Ndizeye Dieudonne (Patriots BBC) yatsinze amanota 15 cyo kimwe na Sagamba Sedar bakinana watsinze amanota 15.Mukengerwa Benjamin (REG BBC) yatsinze amanota icyenda (9).
Kaje Elie (REG BBC) yongeye kuyobora abakijije inkangara kuko yabikoze inshuro 16 ku icyenda (9) ya Kasongo Aubin Junior ( Patriots BBC). Shyaka Olivier (REG BBC) yabikoze inshuro esheshatu (6) mu gihe Ndizeye Dieudonne (Patriots BBC) yabikoze inshuro umunani (8).
Hagumintwari Steven (Patriots BBC) yahize abandi mu gutanga imipira ibyara amanota kuko yabikoze inshuro esheshatu (6) mu gihe Mukengerwa Benjamin (REG BBC) yabikoze inshuro enye (4).
Amategeko agenga imikino ya Playoffs mu Rwanda avuga ko kugira ngo ikipe itware igikombe igomba kuba yatsinze indi imikino ibiri ikurikirana. Kuri ubu rero yaba REG BBC na Patriots BBC nta n'imwe irabikora indi ari nayo mpamvu kuwa Gatanu tariki 10 Kanama 2018 nibwo hazaba hakinwa umukino w'umunsi wa gatanu (5) yaba mu bahungu n'abakobwa kuko babuje imibare muri iyi mikino.
Sagamba Sedar (5) abuzwa inzira na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (4) wa REG BBC
Abafana muri sitade nto ya Remera
Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ashaka inzira yanyuzamo umupira
Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli, ikipe ya APR WBBC yatsinze umukino wa kane bakinaga n’amanota 70-57 bituma bazajya ku mukino wa gatanu (Game 5) bitewe nuko buri kipe yahise yuzuza imikino ibiri miri ine bamzaze gukina.
Muri uyu mukino wa kane bakinaga, ikipe ya APR WBBC yakinaga idafite Martine Umuhoza bita Kavenda wagize ikibazo cy’imvune mu ivi kuwa Kane tariki ya 2 Kanama 2018 bakina umukino wa gatatu (3) batsinzwemo na IPRC South WBBC amanota 63-50.
APR WBBC yakoze akazi gakomeye kuko iyo itsindwa yari kuba isezeye igikombe
Mu mukino wa kane wabanjirije uwa REG BBC na Patriots BBC, APR WBBC batangiye bayobora batsinda amanota 19 kuri 12 ya IPRC South WBBC mbere yo gukomeza kwigaragaza mu gace ka kabiri batsinda amanota 17-15 bityo igice cya mbere cy’umukino kirangira batsinze amanota 36-27.
Agace ka gatatu kasize APR WBBC bakiri mu kuyobora n’amanota 18 kuri 11 ya IPRC South WBBC mbere yuko IPRC South WBBC itsinda agace ka nyuma n’amanota 19-16 birangira umukino ubaye buwa APR WBBC yagize amanota 70 kuri 57 ya IPRC South WBBC.
Umugwaneza Charlotte akaba na kapiteni wa APR WBBC niwe wahize abandi mu gutsinda kuko yatsinze amanota 22 mu gihe Nicole Urwibutso wa IPRC South WBBC yatsinze amanota 20.
Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC yatsinze amanota 22
Urwibutso Nicole umwe mu bakinnyi bafashije IPRC South WBBC atsinda amanota 20
Kantore Sandra (APR WBBC) yatsinzemo amanota 16 mu gihe Umutoni Better (IPRC South WBBC) yatsinze amanota 15. Umugwaneza Charlotte (APR WBBC) yatabaye inkangara inshuro 13 mu gihe Nicole Urwibutso (IPRC South WBBC) yabikoze inshuro umunani (8).
Sandra Kantore (APR WBBC) yatanze imipira umunani (8) yabyaye amanota , Nicole Urwibutso Nicole (IPRC South WBBC) yabikoze inshuro enye (4).
Kantore Sandra bita Dumi ku mupira akaba yatsinze amanota 16
Birasaba ko bazongera bagakina umukino wa 5 kuko banganya imikino 2-2 batsinze
Umukino uhuza APR WBBC na IPRC South WBBC umaze kuba ishiraniro (Derby)
Uko imikino yagiye igenda (Abahungu):
Game 1:Patriots BBC 63-58 REG BBC
Game 2: REG BBC 73-65 Patriots BBC
Game 3: REG BBC 57-54 Patriots BBC
Game 4:Patriots BBC 74-71 REG BBC
Uko imikino yagiye igenda (Abakobwa):
Game 1:IPRC South WBBC 69-61 APR WBBC
Game 2:APR WBBC 51-47 IPRC South WBBC
Game 3:IPRC South WBBC 63-50 APR WBBC
Game 4:APR WBBC 70-57 IPRC South WBBC
Ibikombe byabaye bisubijwe mu bubiko
TANGA IGITECYEREZO