Abanyamuziki bakomeye ku mugabane w’Afurika y’Uburasirazuba, Weasel [Good Lyfe] ndetse na Pallaso umuvandimwe wa Dr Jose Chameleone bateguje abanyarwanda ibidasanzwe mu gitaramo bagiye gukorera i Kigali batumiwemo na Dj Pius.
Ibi babitangaje mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Kanama 2018. Weasel cyo kimwe na Pallaso bavuze ko bafite umunaniro ukomoka ku myitozo n’umuhate bashyize mu gufasha mugenzi wabo Dj Pius bafata nk’umuvandimwe kuva kera. Bavuze ko biteguye guha abanyarwanda umuziki wa Live uko byagenda kose, ngo ni amateka bazasiga i Kigali.
Iki kiganiro n’itangazamakuru nticyagaragayemo Dr Jose Chameleone ndetse na Big Farious bari mu Rwanda. Dj Pius wabatumiye yabwiye itangazamakuru ko aba bose bananiwe ku buryo byabagoye kugira ngo bitabire iki kiganiro.Yasabye imbabazi mu izina ryabo, avuga ko abahanzi yatumiye bari gukora uko bashoboye kugira ngo bazashimishe abafana.
Yagize ati “Mwakoze kwihangana. Turabisenguraho kubera ko twatinze. Ntabwo bashobotse ko Chameleone aba ari hano, ni nawe twakomeje gutegereza…”
Abajijwe uko yatondekanyije abahanzi bazaririmba mu gitaramo cye bitewe n’uko afite umubare munini w’abo yatumiye, yavuze ko kumurika Album kwe kuzahera i Kigali bakomereze i Musanze. Aba bahanzi yatumiye ngo yabaganyijemo amatsinda.
Charly&Nina nabo batumiwe bageze ahaberaga ikiganiro n’itangazamakuru mu masaha ya saa kumi cyane ko ari bwo byari byatangajwe ariko biza gutinda, bituma aba bakobwa bahava bivugwa ko bafite igitaramo bagiye gukorera muri Uganda.
Rickie Pius Rukabuza wamamaye nka Dj Pius agiye kumurika album ‘Iwacu’ yakubiyeho indirimo nka ‘Play It Again,’ yakoranye na Goodlyfe; ‘Agatako,’ yahuriyemo na Chameleone n’izindi nyinshi benshi azashyira hanze ku munsi w’igitaramo. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2018 ni bwo igitaramo cya Dj Pius kizabera KCEV [Camp Kigali]. Kuya 04 Kanama 2018 kizakomereza mu mujyi wa Musanze.
Pallaso yavuze ko yiteguye gushimisha abanyarwanda mu ngeri zose
Weasel nawe yahamije ko yateguye buri kimwe cyose
Melody wakoranye indirimbo na Jose Chameleone nawe azaririmba
Manager wa Weasel [uri ibumoso]. Uyu musore akora muri Kiwundo Entertainment
TANGA IGITECYEREZO