Kuri iki cyumweru tariki 29 Nyakanga 2018, Healing Worship Team ibarizwa mu Itorero Power of Prayer Church rikorera mu karere ka Kicukiro, yakoreye igitaramo cy'amateka muri Kenya mu mujyi wa Nairobi. Ni igitaramo cyitabiriwe mu buryo bukomeye mu gihe kwinjira byari ukwishyura.
Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Nairobi kuri Nairobi Chapel ku muhanda witwa Ngong. Igitaramo cyatangiye Saa Cyenda z'amanywa gisozwa Saa mbiri z'ijoro. Muri iki gitaramo, Healing worship team yari iri kumwe n'abahanzikazi bakunzwe cyane muri Kenya ari bo Alice Kimanzi na Rosemary Njange ndetse Gisubizo Ministries yo muri Kenya.
Igitaramo cya Healing Worship Team muri Kenya kitabiriwe cyane
Ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru mu gihe kwinjira byari ukwishyura. Mbere y'igitaramo, amatike yagurishwaga amashiringi 200 yo muri Kenya naho ku munsi w'igitaramo itike yaguraga amashiringi 300. Urusengero rwabereyemo iki gitaramo rwakubise ruruzura nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Nemeyimana Fiacre umuhuzabikorwa w'iki gitaramo. Ngo ni urusengero ruruta cyane salle za Camp Kigali aho Healing WT iherutse gukorera igitaramo hakuzura abantu benshi bakabura aho bicara.
Abantu ibihumbi bitabiriye iki gitaramo Healing Worship Team yakoreye muri Kenya, banyuzwe bikomeye n'umuziki wa Healing Worship Team mu ndirimbo zayo ziryoheye amatwi n'amaso. Abaririmbyi ba Healing Worship Team batunguwe cyane n'ubwitabire bw'abantu baba muri Kenya bitabiriye ku bwinshi igitaramo cyabo. Tariki 26 Nyakanga 2018 ahagana isaa mbiri za mu gitondo ni bwo Healing Worship Team yahagurutse i Kigali yerekeza i Nairobi mu ivugabutumwa yahakoreye kuri iki Cyumweru.
Buri umwe yagerageje uko yasigarana urwibutso rw'iki gitaramo
Healing Worship Team ni abaririmbyi bakunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo:Inzira z'Imana, Nguwe neza, Icyo ngusaba, Amba hafi, Mana imbaraga zawe, Calvary, Ndakwihaye n'izindi. Kuri ubu aba baririmbyi bari mu baharawe cyane mu mujyi wa Kigali ndetse no hirya no hino mu Rwanda. Ku bijyanye no kuba bari gutumirwa cyane by'akarusho bakaba bageze ku rwego rwo gukorera ibitaramo bikomeye mu bindi bihugu, aba baririmbyi babifata nk'igihe cy'Imana gisohoye. Bavuga ko nta cyo barusha abandi baririmbyi ahubwo ngo ni igihe Imana ibatije kugira ngo bayikorere.
REBA AMAFOTO Y'IGITARAMO HEALING WORSHIP TEAM YAKOREYE MURI KENYA
Hano bari bategereje Healing Worship Team ko iza kuri stage
Healing Worship Team yishimiwe cyane muri Kenya
Gisubizo Ministries y'i Nairobi
Rosemary Njange yahesheje umugisha abari muri iki gitaramo
Alice Kimanzi umwe mu bakunzwe cyane muri Kenya yaririmbye muri iki gitaramo
Kibonke Muhoza Budete atabonetse kuri piano byaba ikibazo
Healing Worship Team yagiriye ibihe byiza cyane muri Kenya
Healing Worship Team imbere y'abakunzi bayo baba muri Kenya
TANGA IGITECYEREZO