Iyo abageni b'abakristo basezerana imbere y'Imana, barahira indahiro yo kubana akaramata mu bibi no mu byiza bakazatandukanywa n'urupfu cyangwa Yesu agarutse. Kuba Apotre Liliane Mukabadege agiye gukora ubukwe nyuma yo gutandukana na Apotre Bizimana Ibrahim, byatumye tuganira nawe.
Apotre Liliane Mukabadege ni umushumba mukuru w'itorero Umusozi w'Ibyiringiro rifite icyicaro gikuru mu mujyi wa Kigali ku Kimisagara. Ni itorero rifite abakristo hafi ibihumbi bibiri mu gihugu hose. Nyuma yo gutandukana n'uwari umugabo we ari we Apotre Bizimana Ibrahim, kuri ubu Apotre Liliane Mukabadege ari mu myiteguro y'ubukwe n'umukunzi we mushya witwa Ndahimana Jean Bosco w'imyaka 47.
Apotre Liliane hamwe na Ndahimana Jean Bosco bagiye kwambikana impeta
Inyarwanda.com twaganiriye na Apotre Liliane Mukabadege wimitswe n'Intumwa y'Imana Dr Paul Gitwaza tumubaza icyo avuga kuri gatanya ku bantu b'abakristo na cyane ko iyo basezerana imbere y'Imana barahira indahiro yo kubana akaramata ndetse tunamubaza icyo Bibiliya ibivugaho. Mu gisubizo yahaye umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Apotre Liliane yavuze ko adashyigikiye gatanya ku bakristo igihe cyose kubana kwabo biri mu mugambi w'Imana na cyane ko yemera ko icyo Imana yafatanyije nta muntu ukwiriye kugitandukanya.
Apotre Liliane hamwe n'uwari umugabo we Apotre Bizimana
Icyakora yatangaje ko hari abantu babana atari mu bushake bw'Imana, aba ngo ni bo asanga gukora 'divorce' ari ibintu byumvikana. Nyuma y'uko batandukanye, asanga gukora ubukwe nabyo ari uburenganzira bwabo aho yifashishije icyanditswe cyo muri Bibiliya kivuga ngo 'Si byiza ko umuntu aba wenyine'. Ni amagambo Imana yavuze ubwo yari igiye kurema Eva. Apotre Liliane avuga ko ari mu mubare w'abemerewe gushaka undi mugabo na cyane ko avuga ko kuba yaratandukanye na Apotre Bizimana Abraham, iyo aba ari Imana yabahuje ngo ntabwo byari gushoboka ko batandukana. Yagize ati:
Bibiliya ikintu ibivugaho iravuga ngo 'Icyo Imana yateranyije nta muntu ushobora kugitandukanya' ni ko Bibiliya ivuga ariko na none ikongera ikagaruka hirya ikavuga ngo 'si byiza ko umuntu aba wenyine'. Niba Bibiliya ivuga ngo icyo Imana yafatanyije ntihakagire umuntu wo kugitandukanya, nonese iyo cyatandukanye? Nka kuriya nagize ibyago umugabo wanjye (Apotre Bizimana) agasaba Divorce nkayimwimira i Gasabo akajya i Nyarugenge, nkayimwima ariko bikanga, divorce akayibona. Njye mba numva mbohotse kuba nashaka umugabo kubera yarantanze aba ari we urongora urabizi ko yakoze ubukwe mu gihe cyatambutse (aravuga Apotre Bizimana),...Njyewe numva kuba nashaka ntacyo umutima unshinza aho kugira ngo umuntu antangazeho amakuru mabi cyangwa nanjye mbeho umutima ubabaye, ...niba nahinduye imodoka bati ni abagabo bayimuhaye,..
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA APOTRE LILIANE
TANGA IGITECYEREZO