Come to Jesus Ministries yamenyekanye ku ndirimbo Umva inkuru nziza ndetse n’izindi zinyuranye, nyuma y’igihe itagaragara ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 3 inatangaza ibyo yari ihugiyemo.
Nk'uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Come to Jesus Ministries ariwe Fidèle ubwo yatugezagaho izi ndirimbo 3 yatangaje ibyo bari bahugiyemo aho yagize ati: “Nyuma yo kuzenguruka u Rwanda tuvuga ubutumwa bwiza twagiye mu bihugu bitandukanye nka Uganda, Burundi, Tanzaniya na DRC ndetse no gufasha abantu batandukanye batishoboye urebye ni yo mpamvu twari dutuje ariko turi no kubatunganyiriza indirimbo nshya.”
Bamwe mu bagize Come To Jesus Ministries
Kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo nshya 3 arizo “Shimwa, Nisunze wowe Mwami ndetse na Umunsi nzishima” izi ndirimbo zikaba zaratunganyijwe na Producer witwa Tresor. Kugeza kuri ubu gahunda nshya bafite nyuma yo gushyira hanze izi ndirimbo nk'uko yakomeje abidutangariza ni ugusohora Album nshya bari gutunganya.
KANDA HONO WUMVE 'SHIMWA' YA COME TO JESUS MINISTRIES
KANDA HONO WUMVE 'UMUNSI NZISHIMA' COME TO JESUS MINISTRIES
KANDA HONO WUMVE 'NISUNZE WOWE' YA COME TO JESUS MINISTRIES
TANGA IGITECYEREZO