Aline Gahongayire umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aherekejwe n’inshuti ze zituye mu gihugu cy’u Budage bateraniye mu itorero rya Zion Temple i Huye mu rwego rwo kumenyesha abakirisitu ‘Ineza Tour’ izahakorerwa mu minsi iri imbere.
Kuri iki cyumweru tariki 8 Nyakanga 2018 ni bwo Aline Gahongayire ari kumwe n’abo bafatanya gutegura ibitaramo by’’Ineza Tour’ ndetse n’inshuti z’umuryango ‘Ineza Family’ baba mu Budage bagendereye Akarere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo mu Murenge wa Ngoma kuri Zion Temple Huye, mu rwego rwo kumenyekanisha inkuru nziza y’igitaramo bagiye kuhakorera.
Aline yaherekejwe n'abo mu Budage gusuura ahazabera 'Ineza Tour'
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Aline Gahongayire yavuze ko bagiye mu karere ka Huye mu rwego rwo gutegura aho igitaramo cy’’Ineza Tour’ cya Gatatu kigomba kubera. Ati “Twagiyeyo mu rwego rwo kwamamaza ineza cyane cyane igikorwa cy’’Ineza Tour’. Bizaba tariki ya 29 Nyakanga 2018 i Huye muri Zion Temple.”
Yavuze ko bazabanzirira mu Karere ka Muhanga ibitaramo by’’Ineza Tour’ ku itariki ya 22 Nyakanga 2018, hanyuma bakurikizeho i Huye tariki ya 29 Nyakanga 2018. Ibitaramo by''Ineza Tour' byabanjirije i Kabuga mu mujyi wa Kigali, bikomereza i Nyamata mu karere ka Bugesera, abatahiwe n'ab'i Muhanga n'i Huye.
AMAFOTO:
Byari ibyishimo n'umunezero
Madamu Chantal n'umutware we N Evard baherekeje Aline i Huye ahagiye kubera igitaramo 'Ineza Tour'
Kevin uri gufata selfie, ni umwe mu bagize 'Ineza Family'
TANGA IGITECYEREZO