Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ndetse akaba n’umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), kuri uyu wa Kane tariki 5 Nyakanga 2018 yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Thierry.
Miss Umuhoza Sharifa w'imyaka 23 y'amavuko n'umukunzi we Thierry barahiye imbere y'amategeko kubana nk'umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'amategeko ya Leta y'u Rwanda. Ni umuhango wabereye ku Kimuhurira mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane kuva Saa kumi n'imwe n'igice z'umugoroba. Aba bombi basezeranye imbere y'amategeko nyuma y'aho tariki ya 01 Nyakanga 2018 habaye imihango yo gusaba no gukwa yabereye ku ivuko rya Miss Sharifa i Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru.
Barebanaga akana ko mu jisho,...bemerewe na Leta kubana nk'umugabo n'umugore
Miss Sharifah yiyamamaje muri Miss Rwanda 2016 afite umushinga wo kwita ku kibazo cy’abakobwa baterwa inda zitateguwe. Ntiyabashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, icyakora yabaye igisonga cya kane. Kuri ubu akorana n’abakobwa bagera kuri 68 mu huriro rye rikorera mu Karere ka Musanze, bose basoje amasomo yabo mu bijyanye n’ubumenyi ngiro mu byiciro bibiri. Miss Sharifa yafashije abakobwa 30 bo mu karere ka Musanze batewe inda bakiba iwabo.
REBA AMAFOTO
Ibyishimo byari byose kuri Miss Sharifa n'umukunzi we
Inkweto Sharifa na Thierry bari bambaye
Miss Sharifa na Thierry bemerewe n'amategeko kubana nk'umugabo n'umugore
AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO