RFL
Kigali

Abanyeshuri bagize AERG UR-Huye basuye urwibutso rwa Gisozi n'Ingoro y'Amateka yo guhagarika Jenoside-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/04/2018 19:59
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2018 abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bibumbiye mu muryango AERG UR-Huye hamwe n'umuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, basuye Ingoro y'Amateka yo guhagarika Jenoside ndetse banasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.



Aba banyeshuri bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa. Indi ntego bari bafite bava i Huye baza i Kigali, yari ukwiga no gusobanukirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Abanyeshuri bagera kuri 70 ni bo bavuye i Huye baza i Kigali muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gusura Ingoro y'Amateka yo guhagarika Jenoside n'urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Basobanuriwe byinshi ku rugamba rwo guhagarika Jenoside

Bakigera i Kigali, aba banyeshuri bibumbiye muri AERG UR-Huye Campus bahereye ku Kimihurura ku Ngoro y'Amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanurirwa uko urugamba rwo kubuhora igihugu rwari rumeze, uko rwatangiye n'uko rwarangiye. Fred Asiimwe umwe muri aba banyeshuri b'i Huye muri Kaminuza y'u Rwanda yatangarije Inyarwanda.com ko bungutse byinshi. Yagize ati:

Twize ko umubare muke, ingabo nke ugereranyije n'iz'umwanzi, atari byo byatsinze ahubwo intsinzi yaturutse mu kwiyemeza mu mutima. Twahigiye ko umuntu atanga ubuzima kugira ngo abandi babubone. Batweretse umugabo wanze kuva ku mbunda ngo arahava bamwishe wari uhanganye n'ingabo zarindaga umukuru w'igihugu nyuma y'uko uwamushyiriragamo amasasu arashwe, we yiyemeje kuhaguma.

UR Huye

Ubwo bari basuye Ingoro y'Amateka yo guhagarika Jenoside

Mu bindi abanyeshuri b'i Huye muri Kaminuza y'u Rwanda bigiye ku Ngoro y'Amateka yo guhagarika Jenoside, ni uko RPA batari bafite umutima wo gufata igihugu gusa ahubwo bakizaga n'ubuzima bw'abahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi. Umwe muri aba banyeshuri twaganiriye nabo tukamubaza icyo yigiye mu ruzinduko bakoreye ku Ngoro y'Amateka yo guhagarika Jenoside, yagize ati:

Twize ko RPA batari bafite umutima wo gufata igihugu gusa ahubwo bakizaga n'ubuzima bw'abahigwaga. Tubona iminsi mike igihugu kiba umwijima, nyuma gisubirana ubuzima. Twaganirijwe n'uko aho bafataga babaga bahafashe nk'umusozi wa Rebero ingabo zatsinzwe zagerageje kuwisubiza bikanga kubera umutima w'ubushake gusa abasore ba RPA bari bafite.

Nyuma yo kuva ku Ngoro y'Amateka yo guhagarika Jenoside, aba banyeshuri bakomereje urugendo ku Gisozi ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi.  Basobanuriwe uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe n'uko yashyizwe mu bikorwa. Nyuma yo gusobanurirwa byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aba banyeshuri basanze abantu ari bo basenye igihugu, abandi baracyubaka, umutima akaba ari wo wari ufite intego zitandukanye ariko byose bikorwa n'abantu. Aba banyeshuri bahise biyemeza kuba inkingi y'iterambere ry'igihugu cy'u Rwanda bashingiye ku mateka. Umwe muri bo yagize ati:

Ku Gisozi twasobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyirwa no mu bikorwa. Twize ko urubyiruko rudatekereza ku byo politiki irimo gukora ngo runagire uruhare mu myanzuro ifatwa mizima, rwakoreshejwe mu ku gisenya. Politiki yo kwikubira n'ikenewabo ntiyubaka irasenya, kudashyira hamwe no kutuzuzanya byaranze Repubulika zabanje byari imbarutso y'umwuka mubi wose.

REBA AMAFOTO

Ubwo bari bageze ku Kimihurura



UR HuyeUR HuyeUR HuyeUR HuyeUR Huye

Bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi


AMAFOTO:AERG UR-HUYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND