Ineza Faustin wamenyekanye mu ndirimbo 'Birandenga' yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Ku birenge' yakoranye na Liliane Kabaganza. Amashusho y'iyi ndirimbo 'Ku birenge' yafashwe anatunganywa na producer Karenzo.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIRANDENGA' YA FAUSTIN INEZA
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Ineza Faustin yadutangarije ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo 'Ku birenge' ari ukwibutsa abantu aho bagomba gukemurira ibibazo n'uwo bagomba kubibwira. Yunzemo ati: "Ni Imana yonyine". Twamubajije impamvu iyi ndirimbo yayikoranye na Liliane Kabaganza, adusubiza muri aya magambo:
Liliane Kabaganza, nifuzaga kuzahura nawe kuva kera nkimwumva muri Rehoboth Ministries,..Ijwi rye hari ukuntu ndikunda by'umwihariko, ni ijwi rishobora gukwira mu njyana nyinshi.
Ineza Faustin hamwe na Liliane Kabaganza
Ineza Faustin ni umusore w'imyaka 24 y'amavuko. Akomoka mu karere ka Gicumbi ariko akorera umuziki muri Kigali i Kanombe. Yatangiye umuziki muri 2015 nyuma ntiyawukomeza bitewe n'impamvu zitandukanye z'ubuzima. Kuva muri 2015 kugeza 2017 yakoze indrimbo 4 z’amajwi n'izindi 3 z'amashusho. Indirimbo ye 'Birandenga' ni yo yakunzwe cyane mu ndirimbo ze.
REBA HANO 'KU BIRENGE' YA INEZA FAUSTIN FT LILIANE KABAGANZA
TANGA IGITECYEREZO