Abayizera Grace uzwi ku izina rya Young Grace yemeje ko uyu mwaka wa 2018 urangira akoze ubukwe n’umukunzi we w’umuzungu barambanye mu rukundo.
Uyu muraperikazi uherutse gushyira hanze indirimbo igizwe n’igitero kimwe yise Obrigado bivuze gushima, avuga ko ku myaka 25 y’amavuko agiye gushinga urugo n’umukunzi we atakunze kuvugaho byinshi bimwerekeyeho n’amazina ye ntazwi na benshi.
Mu kiganiro na Radio Isango Star cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Werurwe 2018 yabajijwe ikibura ngo akore ubukwe nyuma y’uko muri 2017 yari yatangaje y’uko azarushinga n’umuzungu bakundana.
Yasubije ko umwaka yavugaga azakoreramo ubukwe ari uyu ng’uyu wa 2018.Yagize ati:”Umwaka utaha navugaga ni uyu ng’uyu (2018).Ubu turi mu kwa Kane nako mu kwa Gatatu wategereje ko mu kwa cumi n'abiri bugomba kuba. Ku itariki ya 01 Ukuboza 2018."
Young Grace ari guhatana mu irushanwa rikomeye rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya munani. Mu minsi ishize yavuzwe mu rukundo na Najunga wamamaye muri Filime Seburikoko nka Kadogo, ibintu Young Grace yahakaniye kure. Yagize ati: ‘Biriya ni ibihuha nabwo Njuga ari umuhungu w’inzozi zanjye.’
Young Grace ni umukobwa w’urubavu ruto akaba imfura mu muryango w’abana batatu. Uyu muraperikazi aherutse kubwira Inyarwanda.com ko amaze umwaka urenga ari mu munyenga w’urukundo n’umuzungu.
Mu magambo ye yasobanuye uko byagenze kugira ngo ahure n’uwo muzungu. Yagize ati ”Twahuriye muri restaurant nari ndi kumwe n’inshuti yanjye maze uyu muzungu akenera ikibiriti cyo gucana itabi aza kutubaza uwo twari kumwe yari agifite aramutiza naho byahereye dutangira kuvugana gutyo biraza kugeza dukundanye.”
Yabajijwe abasore yumva yibuka bakundanye mbere y'uko ajya mu rukundo n’uyu musore wo mu Budage, Young Grace yanga gutangaza amazina. Gusa yavuze ku itandukaniro ryo gukundana n’umuzungu cyangwa umunyarwanda, yatangaje ko rimwe abanyarwanda bataba abanyakuri ngo umenye ikibababaje cyangwa ikibashimishije mu gihe umuzungu we atajya yihishira.
Young Grace amaze imyaka hafi ibiri avuga ko ari mu rukundo n'umusore w'umuzungu
TANGA IGITECYEREZO