Ikipe ya IPRC South Women Basketball Club yongeye gutsinda APR WBBC amanota 92-83 ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, umukino wakinwe ku mugoroba w’iki Cyumweru muri sitade nto ya Remera.
Muri uyu mukino umaze kuba isibaniro ry’ibigugu (Derby), agace ka mbere karangiye APR WBBC iri imbere n’amanota 37 kuri 34 ya IPRC South WBBC. Agace ka gatatu kaje kurangira ikipe ya IPRC South WBBC iri imbere n’amanota 55 kuri 54 ya APR WBBC.
Amakipe yombi yakomeje guhatana kugeza ku munota wa nyuma w’umikino ubwo baje kunganya amanota 76-76 kuko ubwo bari bageze ku munota wa 39, APR WBBC yari imbere n’ikinyuranyo cy’amanota abiri bityo abakinnyi ba IPRC South WBBC barimo nka Urwibutso Nicole, Mushimiyimana Lea na Nzaramba Cecile bakomeza kurwana ku manota barayifata. Nk’ibisanzwe muri Basketball nta kunganya bibamo, ahubwo babongera iminota itanu (Extra-Time).
Mu minota itanu bongereyeho ni bwo ikipe ya IPRC South WBBC yagaragarije APR WBBC ko batakiri ku rwego rumwe kuko yahise iyitsinda amanota 16 yihuta mu gihe APR WBBC babonyemo amanota arindwi (7).
IPRC South WBBC batwaye igikombe batsinze mucyeba APR WBBC
Muri uyu mukino wagoye APR WBBC wabaye umukino wa gatatu itsindwa na IPRC South WBBC kuko inaheruka kuyitsinda ikayitwara igikombe cy’Intwari 2018. APR WBBC yanazonzwe no kuba Umugwaneza Charlotte kapiteni w’iyi kipe yaje kuzuza amakosa atanu ava mu kibuga bityo ikipe ikomeza kugorwa no kugarira.
Mbazumutima Charles umutoza wa APR WBBc avuga ko kuba Umugwaneza Charlotte byatuma ikipe icika intege kuko uyu mukobwa ariwe ikipe igenderaho kugira bose bakine neza. Mbazumutima yagize ati:
Mbibabwira buri munsi, mu ikipe haba harimo umukinnyi uyihetse. Navuga ko nka kapiteni Charlotte ahetse ikipe ya APR ariko buri munsi mubwira ko agomba kwitwara neza mu kibuga agakora ubwugarizi bwiza akirinda gukora amakosa menshi kuko yavuyemo ikipe yose yahise ihungabana. Nawe yabibonye ko avuyemo hajemo icyuho, tuzakomeza kumuganiriza kugira ngo arusheho kwitwara neza mu mikino itaha.
Mbazumutima Charles umutoza mukuru wa APR WBBC
Aime Kalim Nkusi umutoza wa APR BBC atanga amabwiriza mu ikipe y'abagore
Mushumba Charles umutoza mukuru wa IPRC South BBC n'umufasha we wambaye umupira w'umutuku
Umukino wakiniwe muri sitade nto ya Remera
Umusifuzi yerekana ikosa
Kantore Sandra bita Dumi ku mupira
Umukino w'imbaraga
Umuhoza Martine wa APR WBBC ashaka aho yatanga umupira
Aime Kalim Nkusi umutoza wa APR BBC y'abagabo yaje gutanga umusanzu mu ikipe y'abakobwa
Nzaramba Cecile kapiteni wa IPRC South WBBC ni we watwaye igihembo cya televiziyo ya rutura (Flat Screen) yahembwe na Star Times nyuma yo kuba ariwe mukinnyi witwaye neza mu mukino (MVP). Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Nzaramba yavuze ko ari ikintu cyiza kuko ngo guhembwa bituma umukinnyi akomeza gushyiramo umwete mu myitozo kuko ngo biba bigaragara ko ibyo yakoze bihabwa agaciro.
“Kuba MVP ni ikintu kidasanzwe, ni ibintu bitera imbaraga ku ruhande rwanjye. Iyo ubaye MVP ugahembwa ugira umwere bigatuma ukora cyane ukaba wanagira uruhare mu kubikundisha n’abandi bakobwa kuko ubereka ibyiza birimo”. Nzaramba Cecile.
Agaruka ku kuntu umukino wabagendekeye, Nzaramba avuga ko hari aho byageze bakabona ko APR WBBC yabatsinze ariko mu minota ya nyuma n’iyo bari bongereyo byaje kuba amahirwe yabo ubwo abakinnyi bakomeye ba APR WBBC bujuje amakosa bakavamo bityo bakabona gukora ikinyuranyo. Nzaramba yagize ati;
Ku ruhande rwa IPRC South turabyishimiye cyane, ni igikorwa kidasanzwe. Hari igihe byageze twumva ducitse imbaraga ariko muri Basketball ntabwo ucika intege umukino utararangira, twakinnye umukino urarangira. Byasaga n'aho byarangiye ariko mu minota ya nyuma turanganya, baduha iminota itanu. Twari mu nyungu kuko abakinnyi babo bari bafite amakosa, abakinnyi dutinya bakora cyane bakanatsinda bari bavuyemo kubera amakosa bityo duhita dukora ikinyuranyo giteye ubwoba.
Nzaramba Cecile kapiteni wa IPRC South WBBC ahabwa igihembo nka MVP
Nzaramba Cecile aganira n'abanyamakuru
Nzaramba Cecile kapiteni wa IPRC South WBBC ashaka inzira
Abakinnyi ba IPRC South WBBC bafata amasomo
Urwibutso Nicole wa IPRC South WBBC ubwo APR WBBC yabarushaga amanota abiri habura amasegonda 34" ngo umukino urangire
Urwibutso Nicole (80), Nzaramba Cecile (0) na Mushimiyimana Lea (36) ubwo babonaga ko umukino wabacitse
Bamaze kongeraho iminota itanu (5)
Urwibutso Nicole atanga amabwiriza kuri bagenzi be ubwo IPRC South WBBC yari imaze kugaruka mu mukino mu minota itanu y'inyongera
Nsanzabaganwa Nelly ashaka inzira
Igikombe bakiniraga
Kantore Sandra bita Dumi yakira agashimwe ka APR WBBC nk'ikipe yakinnye umukino wa nyuma
APR WBBC bahawe ibihumbi 200 mu gihe IPRC South WBBC bahawe igikombe n'ibihumbi 500
Itsinda ry'abasifuzi bayoboye umukino
Igikombe cy'umunsi mpuzamahanga w'umugore cyatashye i Huye
Dore uko umukino warangiye
Star Times bahawe "Certificate" y'ishimwe nk'abaterankunga ba FERWABA muri rusange
Irembo nabo bahawe ikimenyetso cy'ishimwe nk'abantu bavuga ko bazakomeza gushyigikira Basketball cyane abakobwa
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO