Ku mugoroba w’ejo kuwa 3 tariki 14 Werurwe 2018 ni bwo hatangajwe abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 8. Mu gihe abaje mu bazitabira iri rushanwa babyishimiye hari bamwe batarigaragayemo kandi bahamya ko bakoze.
Mu gitondo cy'uyu wa Kane tariki 15 Werurwe 2018, Inyarwanda.com yaganiriye na Bull Dogg tumubaza uko yakiriye kutagaragara kwe muri iri rushanwa ry’uyu mwaka adutangariza ko bitamushimishije kuko yakoze rwose ndetse abategura irushanwa ngo bishobotse bahindura uburyo bw’imitorere. Yagize ati:
Nabyakiriye kuriya nyine byagenze…Niba criteria zivuga ko umuhanzi agomba kuba afite ibikorwa by’indashyikirwa byibuze kuva mu mwaka wa 2016 kugeza magingo aya, mu ndirimbo nakoze, muri collabos nakoze zikarya hit, ibitaramo nakoze hirya no hino ndatekereza ko ari ibikorwa…Simvuga kuri Hip Hop gusa ndavuga ku njyana zose muri rusange cyane ko hari abahanzi benshi bafite ibyo bikobwa by’indashyikirwa bakaba bataragaragayemo. Ahubwo ikibazo mwakibaza ba nyiri ugutegura irushanwa, n’abo batora iyo babonye ibintu bitari mu buryo neza ni iki bakora kugira ngo bigende neza kuko ibi ni ibintu bikomeza kugaruka mu irushanwa…
Tumubajije uko abona ibyo gutora, yagaragaje ko habonetsemo impinduka byaba byiza kuko hari bamwe mu bahanzi babigenderamo rwose. Yagize ati: “Bishobotse abatora bahinduka kuko hari ubwo usanga muri ba bantu batora harimo za element zimwe zafashe nk'aho irushanwa ari zo zirifiteho uruhare ugasanga umuhanzi abaye victim kuko atabashije kwitwara nk’uko bo bashaka ko abitwaraho…”
Bull Dogg ahamya ko yiyushye icyuya agakora bihagije yari akwiye kwitabira irushanwa
Bull Dogg avuga ko ibyo gutora abantu bagendeye mu itsinda, umuntu ku giti cye n’ibindi atabishyigikiye kuko ari ibyo asanga na gakondo nyarwanda yagakwiye kwitabira irushanwa kuko nta w'ukora gakondo babajije ngo yange kwitabira. Ahubwo we ashyigikira ko bikwiye ko batora bakurikije urwego umuhanzi akunzweho ndetse bakanajya mu bafana kuko ari bo ibihangano biba byakorewe bakanabikunda bakanabisaba ku ma radio aho gukoresha amarangamutima rimwe na rimwe.
Bull Dogg avuga ko abafana nabo bakwiye kurebwaho mu gutora abitabira irushanwa kuko hari ubwo abahanzi babigenderamo
N’ubwo Bull Dogg atari mu bazahatanira igihembo cya PGGSS uyu mwaka ariko kandi avuga ko bitamubuza kwifuriza amahirwe abari mu irushanwa. Yagize ati:“Bariya barimo bagomba kurijyamo rwose kuko ni irushanwa. Ni byo koko tukareba ubushobozi bwabo kandi mbifurije amahirwe masa…” Tumubajije uwo abona wazegukana iri rushanwa cyangwa uwo we ashyigikiye yirinze kubogama kuko afitemo inshuti nyinshi agira ati:
Hahaha harimo benshi b’inshuti zanjye byangora kuvuga ngo uyu kuko naba ntandukiriye ariko nkurikije ubunararibonye no kumenyera irushanwa n’ufite ibihangano bikunzwe cyane ko hari abazaba bari mu irushanwa n’abazaba bagiye gupresenta ibikorwa gusa nta rushanwa barimo, mbona Bruce Melody amaze kumenyera irushanwa, agera kuri Final inshuro nyinshi hakabura gato ngo aritware. Mbona ashobora kuzaryegukana.
Bull Dogg asanga Bruce Melody ashobora kwegukana PGGSS8
Abahanzi babashije gukomeza muri iri rushanwa uko ari icumi ni;
1.Jay C
2.Khalfan
3.Bruce Melody
4.Christopher
5.Mico The Best
6.Uncle Austin
7.Just Family
8.Active
9.Queen Cha
10.Young Grace
Amajwi y'abahanzi 10 bazitabira PGGSS8
TANGA IGITECYEREZO