Nyuma yo kuva mu biruhuko mu Rwanda agasiga akoze indirimbo yitwa NTIRUGERERANYWA, Jacques SERUGO ubu wasubiye ku masomo mu Buholande yashyize hanze indi ndirimbo yitwa “ICYARAMWE GISHYA” yakoranye na Papy Clever.
'Icyaremwe gishya', ni indirimbo yakoranye na Papy Clever, bagamije kumvikanisha ko kuba mu Mana no gukizwa ibyaha aricyo kintu gihindura ubuzima bw’umuntu wese mu batuye isi. Jacques Serugo yakunze ukuntu umuziki wo mu Rwanda waririmbiwe Imana wubatse, ariko avuga ko igihe cyose yahamaze yasezeranye na Israel MBONYI ko bakorana indirimbo, Mbonyi akabura burundu, agahora amuha ibiosbanuro bitandukanye by’impamvu atabonetse.
Serugo Jacques yiyemeje gukoresha umuziki mu kwamamaza ubutumwa bwiza
Uyu musore uzi gucuranga Guitar na Piano, muri uku kwa 3, agiye kujya gutaramira abanyarwanda baba mu Bubiligi, nyuma yo kumva imicurangire ye n’umuziki we bakabikunda, bikaba byaramuteye imbara zidasanzwe.
Kuri we ngo gukora umuziki biramugora cyane, kubera kuwufatanya n’amasomo, ariko ashimira abo mu muryango we ko bamufasha bakamuha ubushobozi bwo gukora indirimbo muri Studio. Intego z’uyu muhanzi, ngo ni ukuba umuhanzi w’ikirangirire mu njyana zo guhimbaza Imana (Gospel), akanakoresha uyu muziki nk’uburyo bwo kogeza ubutumwa.
Papy Clever ni umwe mu bahanzi bahagaze mu muziki wa Gospel
TANGA IGITECYEREZO