Oda Paccy umwe mu bahanzikazi bamaze igihe muri muzika akaba umwe mu baraperikazi basa n'abatangiye iyi njyana, mu minsi ishize benshi bibazaga ibyo yari ahugiyemo ariko nawe mu kubasubiza akaba yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Kano’ ikaba yasohokanye n’amashusho yayo.
Oda Paccy ni umwe mu bahanzikazi bagaragaje kudacibwa intege n’ibibazo yagiye ahurira nabyo muri muzika. Ni umwe mu bo benshi bakunze kwita indwanyi muri muzika cyane ko n'ubu agihatana kandi n'ubundi izina rye ridahagaze nabi mu bijyanye n’ubuhanzi bwe. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Kano’.
Oda Paccy muri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Kano'
Bitewe n'uko mu minsi ishize uyu muhanzikazi yagaragaye ari mu gihugu cya Tanzania bikanavugwa ko yari yagiye gukorerayo indirimbo ariko icyatunguranye ni uko yashyize hanze indirimbo ‘Kano’ yakozwe na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Bagenzi Bernard umwe mu bamaze igihe mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi hano mu Rwanda.
Oda Paccy ni umwe mu bahanzikazi bubashywe muri muziki nyarwanda na cyane ko ari umwe mu batangiye umuziki kuva cyera ndetse akaba yaranitabiriye inshuro zitari nke irushanwa rya PGGSS rifatwa nk’irya mbere rihuza abahanzi hano mu Rwanda. Uyu akaba yari mu bahanzi banahatanaga muri 2017 nubwo atabashije kwegukana igikombe ariko Oda Paccy ari mu bahatanye bikomeye.
REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA ODA PACCY ‘KANO’
TANGA IGITECYEREZO