Nk’uko buri mwaka ku itariki ya 14 Gashyantare aba ari umunsi wagenewe abakundana, Saint Valentin, mu ijoro ryahise ku itariki 14 Gashyantare 2018, mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali hari habereye ibitaramo bitandukanye bifasha abari mu rukundo kurushaho kwishimira umunsi wabahariwe.
Mu ijoro ryashize itsinda rya 3 Hills ndetse n’umuhanzi Yverry bagombaga gususurutsa abakunzi b’indirimbo z’urukundo mu gitaramo cyaraye kibereye kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali tariki 14 Gashyantare 2018 kiswe ‘All You Need Is Love’ aho kwinjira yari amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda (5000 Rwf) igitaramo kikaba cyagombaga gutangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba.
Igitaramo cya 'All You Need Is Love' cyabereye muri Park In Hotel
Iki gitaramo 'All You Need Is Love' cyateguwe na Pro Eye, cyatinze gutangira na cyane ko aho cyagombaga kubera hari harimo abantu mbarwa batageze kuri 30. Ahagana isaa tatu n’iminota makumyabiri (21:20) ni bwo cyatangiye, gusa nabwo ubwitabire bw’abantu bwari bukiri hasi. Umuhanzi Yverry wari utegerejwe muri iki gitaramo, ntiyigeze ahakandagira. Eric Mucyo ni we watangiye asusurutsa abantu mbarwa bitabiriye igitaramo abibutsa ko ari umunsi wahariwe abakundana akajya anyuzamo akanabasaba kubwirana amagambo meza y’urukundo bakibukiranya kuri uwo munsi wabagenewe.
Eric Mucyo yatangiye asusurutsa abantu bari bitabiriye igitaramo
Nyuma yaho abacuranzi bacurangiye abari aho, bigeze isaa tanu n'igice (21:30) abantu bataraba benshi, Hope yaje kujya ku rubyiniro aririmbira abantu baranezerwa igitaramo gitangira kuryoha, abantu barishima batangira kujya bahaguruka bakabyina. Uko amasaha yagendaga yigira imbere ni ko abantu bagendaga baza urusorongo.
Hope yageze ku rubyiniro aririmba umuziki w'umwimerere
Ikitashimishije abantu na gato ni ukuba batigeze babona umuhanzi Yverry biteguye ko ari bubataramire cyane ko ku mpapuro zamamaza igitaramo hagaragaragaho Yverry n’itsinda rya 3 Hills ari naryo ryonyine ryasusurukije abantu bake bari bitabiriye iki gitaramo mu buryo bw’umuziki ucuranzwe ukanaririmbwa live.
Ikindi kitashimishije abari muri iki gitaramo ni surprise z’abandi bahanzi babiri batatangajwe amazina, gusa igitaramo kikaba cyarangiye abo bahanzi batagaragaye. Abateguye iki gitaramo ntibigeze batangaza impamvu Yverry ataje ndetse n'impamvu abo bahanzi bandi batigeze bahagera.
Yverry n'abandi bahanzi batatu batangajwe ku mpapuro zamamaza ntibagaragaye muri iki gitaramo
AMAFOTO Y'IKI GITARAMO:
Eric Mucyo yagerageje gufasha abakundana kwishimira umunsi wabahariwe ndetse akajya anabasaba kubwirana amagambo y'urukundo
Umwe mu bakobwa bari bitabiriye igitaramo yanyuzagamo akajya kubyinana na Eric Mucyo
Babyinanye biratinda umukobwa akajya ajya kwicara ariko na nyuma agasubira kubyinana nawe
Hope na Eric Mucyo bakoze iyo bwabaga ngo basusurutse abantu bake bari bitabiriye iki gitaramo
N'ubwo aba basore baririmbaga n'ababacurangiraga ntako batagize ariko abitabiriye igitaramo bari mbarwa
Amafoto: Iradukunda Desanjo_Inyarwanda Ltd.
TANGA IGITECYEREZO