Kwizera Pierrot Mansare umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports n’Intamba ku Rugamba, yafashije Rayon Sports gutsinda FC Musanze kuko we yatsinzemo ibitego bibiri muri 3-2 byatandukanyije amakipe yombi mu mukino w’ikirarane wakinirwaga kuri sitade ya Kigali.
Muri uyu mukino, FC Musanze ni bo bafunguye amazamu ku munota wa kane ku gitego cyatsinzwe na Bokota Labama nyuma yo gucika myugariro Manzi Thierry. Ikindi gitego cya FC Musanze cyatsinzwe na Barirengako Frank winjiye mu kibuga asimbuye Niyonkuru Ramadhan bita Rama Boateng mu ntangiro z’igice cya kabiri.
FC Musanze yageze aho itangira kubara ko yanatsinda umukino ubwo yari imaze kuba inganya na Rayon Sports ibitego 2-2
Kwizera Pierrot yatangiye kureba mu izamu ku munota wa 25’ ubwo yazaga yunga ku gitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa cumi (10’). Igitego cy’intsinzi cya Rayon Sports cyaje mu minota y’inyongera kuko abasifuzi bongeyeho iminota ine (4’) nyuma ku munota wa 90+3’ ni bwo Kwizera Pierrot yarebye mu izamu nyuma yaho Ismaila Diarra abuze uko atsinda akamusunikira umupira.
Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports yari yafashe ikipe yose asa naho agenda akoramo impinduka mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga ubwo yakinaga na LLB. Abakinnyi barimo na Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame, Usengimana Faustin, Mutsinzi Ange Jimmy, Shaban Hussein Tchabalala na Mukunzi Yannick bose ntibabanjemo.
Hanyuma abakinnyi barimo; Ndayisenga Kassim (GK), Nyandwi Saddam, Nahimana Shassir na Mugabo Gabriel bari baje muri 11 kugira ngo nabo bagaragaze ko baheka ikipe.
Musanze FC niyo wabonaga itangiye ifite gahunda yo gushaka ibitego kuko imipira igera kuri itanu (5) yose yarengejwe n’abakinnyi ba Rayon Sports ihita ibyara koruneri mu gihe Rayon Sports yabonye koruneri eshatu (3).
Musanze FC bakoze amakosa icumi (10) ku icyenda (9) ya Rayon Sports yaraririye inshuro ebyiri(2) mu mukino. Uyu mukino nta bwoko na bumwe bw’ikarita bwabonetsemo. Rayon Sports yagumanye umupira ku kigero cya 55% mu gihe FC Musanze bawugumanye ku kigero cya 45%.
Nahimana Shassir yasimbuwe na Nova Bayama naho Bimenyimana Bonfils Caleb ajya mu kibuga asimbuye Nyandwi Saddam. Ubwo Nyandwi yari amaze kugera hanze, Nova Bayama yahise akina inyuma ku ruhande rw’iburyo bityo Irambona Eric Gisa ava imbere (ibumoso) azamuka iburyo kugira ngo Bimenyimana agane ibumoso.
Niyonkuru Ramadhan Boateng yasimbuwe na Barirengako Frank wanabatsindiye igitego cya kabiri mu mukino batakaje bakaba bakomeje kuba ku mwanya wa 14 n’amanota icyenda (9).
Mazimpaka Andre afata umupira
Abafana ba Rayon Sports muri iyi minsi ntabwo bishimye
Habimana Sosthene umutoza mukuru wa FC Musanze atanga amabwiriza
Kanamugire Moses (12) yugarira abuza inzira Nova Bayama(24)
Hakizimana Francois agenzura umupira
Hakizimana Francois arambika Niyonzima Olivier Sefu
Barirengako Frank (10) watsinze igitego cya kabiri cya FC Musanze azamukana umupira imbere ya Kwizera Pierrot (23)
Ivan Minaert ari mu Rwanda bivugwa ko yenda kugirwa umuyobozi wa tekinike muri Rayon Sports
Dukuzumuremyi Antoine umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Gicumbi FC
Wai Yeka (ibumoso) ntiyakiniye FC Musanze
Mudeyi Suleiman (16) azenguruka Eric Rutanga Alba
Muhire Kevi (Hagati mu bicaye imbere) ntabwo yakinnye
Itsinda ry'abakinnyi ba Rayon Sports barimo na Shaban Hussein Tchabalala na Nsengiyumva Moustapha (Ubanza imbere uva ibumoso) wayihozemo
Mudeyi Suleiman ashaka uko yaca kuri Nova Bayama
Myugariro Usengimana Faustin (ibumoso) na Bimenyimana Bonfils Caleb (iburyo) bitegura gusimbura
Peter Otema ku mupira acunzwe na Manzi Thierry
Uva iburyo: Habimana Hussein, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (inyuma gato) na Bizimana Djihad (wambaye umweru) n'inshuti yabo (yambaye ingofero)
Ahari hicaye bamwe mu bakinnyi ba Police FC
Imurora Japhet ku mupira imbere ya Niyonzima Olivier Sefu
Eric Ngendahimana ukina hagati muri Police FC
Irambona Eric Gisa (17) azamukana umupira
Nyiraminani Isabelle umunyamakurukazi wa Azam TV imvura yamuhitiyeho afata amashusho y'umukino
Abasimbura ba Rayon Sports
Ndayisenga Kassim umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports yari yahawe amahirwe 100% yo gukina umukino
Kwizera Pierrot Mansare ni we wahaye aba-Rayon Sports ibyishimo
Lomami Marcel umutoza utanga ingufu ku bakinnyi hano yatanganga amabwiriza mu mvura
Bokota Labama wanaciye muri Rayon Sports yabibukije ko akiri rutahizamu
Niyonzima Olivier Sefu arambika Imurora Japhet
Dore uko umukino wagenze
Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo
Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports asuhuzanya na Bokota Labama Kamana Alias Mutabazi
Ismaila Diarra yaje asanga abatoza ngo bishimire igitego aranyerera aragwa babanza kurwana no kumuramira bishima nyuma
Kwizera Pierrot yatsinze ibitego bibiri mu mukino
Aya manota atatu (3) y’umunsi, yatumye Rayon Sports yicara ku mwanya wa gatatu (3) n’amanota 18 mu mikino icumi (10) imaze gukina inazigamye ibitego bitandatu (6). Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20 n’ibitego bitandatu(6) izigamye mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 18 ariko ikaba izigamye ibitego icyenda (9) mu mikino icumi (10).
Dore abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports: Ndayisenga Kassim (GK), Nyandwi Saddam,Eric Rutanga Alba, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Kwizera Pierrot ©, Irambona Eric Gisa, Nahimana Shassir, Ismaila Diarra na Niyonzima Olivier Sefu.
FC Musanze: Mazimpaka Andre (GK), Habyarimana Eugene, Kanamugire Moses, Mwiseneza Daniel ©, Majyambere Alype, Hakizimana Francois, Mudeyi Suleiman, Niyonkuru Ramadhan, Bokota Labama Bovick, Imurora Japhet na Peter Otema.
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO