Kigali

Madamu Jeannette Kagame ari mu bitabiriye igitaramo cy’umunyarwandakazi Somi ubarizwa muri Sony Music–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/02/2018 8:12
1


Somi ni umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda ariko akaba akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muhanzikazi yataramiye i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018 mu gitaramo cyabereye muri Kigali Marriott Hotel. Ni igitaramo kitabiriwe n’umufasha wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame.



Umunyarwandakazi Laura Kabasomi Kakoma uzwi nka Somi w'imyaka 38 y'amavuko, ni umuririmbyi ukomoka ku mubyeyi w’Umunyarwanda ariko wavukiye akanakurira i Champaign muri Leta ya Illinois. Yamamaye cyane mu njyana ya Jazz ndetse afitanye amasezerano n’iyi nzu itunganya umuziki ya Sony Music basinyanye muri Kanama 2013, i New York, aho asanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika.

Somi yegukanye igihembo ubwo hahembwaga abahanzi bakoze neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihembo byiswe “NAACP Image Awards” mu muhango wabaye tariki ya 14 Mutarama 2018 mu mujyi wa Los Angeles. Ni ibihembo byari bitanzwe ku nshuro ya 49 bikaba bitegurwa hagamijwe gukumira ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku ruhu cyangwa ku nkomoko y’umuntu rikunzwe gukorerwa cyane cyane abirabura muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubwo yari ageze hagati mu gitaramo yatumiwemo i Kigali, Somi yigiye imbere aramukanya na Madamu Jeannette Kagame umufasha wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda aramutsa n'abandi banyacyubahiro bari bahari kimwe n'abakunzi ba muzika bari baje kumushyigikira. Iki gitaramo cyari cyateguriwe abantu 155, gusa abantu bari bakubise buzura ahabereye iki gitaramo kabone ko n’ibiciro byari bihanitse cyane dore ko mu myanya isanzwe kwinjira byari 25000frw mu gihe mu myanya y’icyubahiro byari 50000frw.

SomiSomiMadamu Jeannette Kagame yari yitabiriye iki gitaramoSomiSomiSomiSomiSomiSomi umunyarwandakazi ukorera muzika muri AmerikaSomiByari ibyishimo mu banyamuzikiSomiSomisomiJulius Kayoboke umwe mu bayobozi ba Bralirwa yari mu bitabiriye iki gitaramo banateye inkungaSomiSomi yashimiye abitabiriye iki gitaramomight popoMight Popo (ubanza i buryo) umuyobozi w'ishuri rya muzika rya Muhanga yari yaje kwihera ijishoSomiSomi yari yazanye itsinda ry'abacuranzi beSomiAbanyamahanga bari mu bitabiriye iki gitaramophionah mbabaziUmuhanzikazi Phionah Mbabazi ubanza iburyo yari mu bitabiriye iki gitaramocecile kayirebwaCecile Kayirebwa (Hagati) yari yaje kwihera ijisho iki gitaramoSomiImyanya yateguwe yari yashize abantu bamwe barahagararaJeannette Kagame Madamu Jeannette Kagame yanyuzwe n'imiririmbire ya SomiSomiMu gitaramo hagati Somi yaje kuramutsa Madamu Jeannette KagameSomiBaganiriyeho akanya gatoSomiBafatanye ifoto y'urwibutsoSomiSomi yafatanye amafoto n'abafana beSomiHari n'abajyaga kuramukanya na Cecile Kayirebwa

AMAFOTO: Ihorindeba Lewis -Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Njyewe6 years ago
    Wow thank you first lady to participate



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND