Kuva tariki 13 Gashyantare 2018, MTN Rwanda yazanye ubundi buryo bushya bwo kwishyura ibintu byinshi birimo kwishyura amazi, kwishyura Yego moto, abonoma ya Televiziyo, kugura umuriro, kohereza amafaranga,kwishyura imisoro n’ibindi hakoresheje mobile money (Momo).
Ubu buryo buje bushyigikira gahunda ya Leta ari yo Cashless aho bitakiri ngombwa ko umuntu agendana amafaranga aho ari ho hose ndetse ngo MTN yagerageje uko ishoboye kugira ngo izanire abakiliya bayo udushya bityo bace ukubiri no kwibwa amafaranga cyangwa kuyata bitewe no kuyagendana mu ntoki.
Richard Acheampong, umwe mu bayobozi ba MTN Rwanda yavuze ko ubu buryo bushya buzafasha abantu kohereza no kwakira amafaranga bakabikora aho bari bose n'igihe icyo ari cyo cyose. Yagize ati: "Kuva uyu munsi Sim Card ya MTN ishobora kugufasha kohereza no kwakira amafaranga aho uri hose ndetse n’igihe icyo ari cyo cyose ukoresheje telephone igendanwa."
Tubibutse kandi ko kugura umuriro, kwishyura amazi, kugura abonoma, kwishyura parking, Yego moto, kugura ama unites, kwishyura imisoro, kubikuza amafaranga n’ibindi byose bikorwa nta kiguzi uciwe na MTN mobile money aho wandika *182# ugakurikiza amabwiriza ugenda uhamwa.
TANGA IGITECYEREZO