RFL
Kigali

CHAN 2018: Wedson Nyirenda utoza Zambia yasobanuye ibanga ryamufashije gutsinda Uganda Cranes

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/01/2018 13:17
0


Kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 ni bwo Zambia yatsindaga Uganda ibitego 3-1 mu mukino wa mbere Uganda yakinaga mu itsinda rya kabiri (B), umukino wakiniwe kuri sitade ya Marrakech. Lazarous Kambole (Zambia) niwe wafunguye amazamu mu mukino Uganda yatangiye iri hejuru mu minota 20’.



Derrick Nsibambi (Uganda) yaje guhita yishyura ariko Augustine Mulenga (Zambia) yaje kongeramo ikindi gitego ku munota wa 63’ ku mupira yahawe na Kambole. Igitego cya gatatu cya Zambia cyatsinzwe kivuye kuri Coup Franc yatewe na Fackson Kapumbu ikora ku mutwe wa Tadeo Lwanga ku munota 71’, igitego kiba kiranyoye.

Nyuma y’umukino, Wedson Witson Nyirenda yabwiye abanyamakuru ko Uganda Cranes yabanje kumugora kuko mu minota 20’ ya mbere yabonaga bikomeye ku kuba yabona amanota atatu y’umunsi. Gusa ngo byaje kumuhira ubwo yari abwiye abakinnyi be gukoresha amayeri yo kwiba umugono (Contre-Attaques).

Mu magambo ye yatangiye agira ati “Mu by'ukuri ntabwo twatangiye twibona mu mukino. Ikipe yanjye yakomeje kwihagararaho yirinda kwinjizwa igitego. Twaje gutangira gukina twiba umugono ni nako twanabonyemo igitego. Mu gice cya kabiri twatangiye turi hejuru kuko twari twamaze kubona ko bishoboka ni nayo mpamvu twatsinze umukino”.

Nyirenda yavuze ko kandi nubwo batsinze atari impamba nziza iri bubahe gusinzira bagaheza kuko ngo irushanwa riracyari ribisi bityo ko bagomba gutangira gutegura uburyo bakwisobanura na Namibia.

“Ni byo koko twatsinze umukino ubanza, ni byiza. Ariko ntabwo dushaka kuryama, dufite amanota atatu tugomba gukura kuri Namibia. Irushanwa riracyafunguye, ni isiganwa kuko amakipe yose aracyafite imikino ibiri yo gukina, ntabwo dushaka kuregeza na gato”. Wedson Nyirenda

Wedson Witson Nyirenda umutoza wa Zambia avuga ko nta kujenjeka 

Mu kiganiro n’abanyamakuru kandi Wedson Nyirenda yavuze ko Uganda Cranes atari ikipe mbi kuko ngo uburyo yabonye bakina mu gice cya mbere bitamutungura kubabona batsinda imikino isigaye ikaba ikomeza mu cyiciro gikurikira.

“Uburyo Uganda yakinnye mu gice cya mbere yewe n’icya kabiri, ntabwo byazatungura abantu iramutse itsinze imikino yose isigaye mu itsinda ikaba yakomeza mu cyiciro gikurikira”.

Ikipe y’igihugu ya Zambia Chipolopolo igomba kugaruka mu kibuga kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2018 bakina na Namibia iheruka kunganya igitego 1-1 n’Amavubi y’u Rwanda. Namibia yatsinze Ivory Coast igitego 1-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Uganda Cranes XI:

Benjamin Ochan (GK), Nico Wakiro Wadada, Isaac Muleme, Timothy Denis Awany, Bernard Muwanga, Tadeo Lwanga, Milton Karisa, Ibrahim Sadam Juma, Allan Kyambadde, Muzamiru Mutyaba, Derrick Nsibambi

Zambia XI:

Toaster Nsabata (G.K), Simon Silwimba, Fackson Kapumbu, Adrian Chama, Ziyo Tembo (Captain), Donashano Malama, Kondwani Mtonga, Ernest Mbewe, Augustine Kabaso Mulenga, Lazarous Kambole, Alex Ng’onga

Saddam Ibrahim Djuma wa Uganda Cranes ahunga Donashano Malama wa Zambia 

Derrick Nsibambi watsindiye Uganda Cranes 

Desabre1 703x422

Sebastian Desabre utoza Uganda Cranes avuga ko agomba gukosora amakosa mu mikino itaha 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND