Kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yakoreye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu gihugu cya Tanzania, agirana ikiganiro na mugenzi we perezida Magufuli, bemeranya umushinga wo kubaka umuhanda wa Gare ya Moshi wa 400Km.
Nkuko Perezida John Magufuli yabitangarije itangazamakuru nyuma yo kuganira na Perezida Kagame, uyu muhanda wa Gare ya Moshi wa 400Km ugiye kubakwa ku bufatanye bw'u Rwanda na Tanzaniya, uzahuza icyambu cya Dar es Salaam n’u Rwanda.
Ni umuhanda uzubakwa mu bice bibiri uhereye mu mujyi wa Isaka mu gihugu cya Tanzaniya ukageza i Kigali mu Rwanda. Amafaranga azubaka uyu muhanda wa Gare ya Moshi azatangwa na Tanzaniya n'u Rwanda. Biteganyijwe ko uyu muhanda wa Gare ya Moshi utangira kubakwa muri uyu mwaka wa 2018 na cyane ko Perezida Magufuli na Perezida Kagame bagiye gushyiraho ibuye ry'Ifatizo.
Perezida Kagame hamwe na Perezida Magufuli
Nyakubahwa Paul Kagame, umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, yashimiye Tanzania ku mikoranire myiza igirana n'u Rwanda, anashimira iki gihugu uburyo gishyigikira ibikorwa by'Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) kuri ubu uyobowe na Perezida Kagame.
Perezida Kagame yashimiye kandi Perezida John Magufuli ku kuba Tanzania imuri inyuma muri manda ye yo kuyobora AU. Yunzemo ko yishimiye gukorana na Perezida Magufuli n'abandi ba perezida bo muri Afrika. Yagize ati: "Nishimiye gukorana na Perezida Magufuli kimwe n’abandi ba perezida bo muri Afurika. Bampaye izi nshingano kuko bari banshyigikiye kugira ngo nshyire mu bikorwa ibyo nsabwa."
REBA AMAFOTO UBWO PEREZIDA KAGAME YARI MURI TANZANIA
Perezida Kagame ubwo yari ageze muri Tanzania
Perezida Magufuli yishimiye gusurwa na Perezida Kagame
Perezida Magufuli aha ikaze Perezida Kagame
Perezida Kagame ageza ijambo ku bamwakiriye muri Tanzania
Perezida Kagame yahaye impano Perezida Magufuli
Perezida Kagame hamwe na Perezida Magufuli
Bakanyujijeho mu kwakira Perezida Kagame
Louise Mushikiwabo asuhuzanya na Perezida Magufuli
Bishimiye cyane gusurwa na Perezida Kagame
REBA VIDEO UBWO PEREZIDA KAGAME YARI MURI TANZANIA
AMAFOTO+VIDEO: VILLAGE URUGWIRO
TANGA IGITECYEREZO