Benshi mu bantu barebwa n’ikibazo cyo kugira uruhara, hari abahora bibaza impamvu yarwo bikabayobera cyane ko hari n’abaruzana bakiri bato cyane, aha rero urasobanukirwa neza icyaba gitera uruhara.
Amakuru dukesha urubuga Science Translational Medicine avuga ko kuri ubu havumbuwe protein ituma umugabo cyangwa umuntu w’igitsina gabo atakaza umusatsi mu buryo bworoshye kandi mu gihe gito. Amahirwe ahari rero nuko ngo nyuma yo kuvumbura iyi protein hahise havumburwa undi muti ufite ubushobozi bwo kurwanya iyo proteine mu mubiri w’umuntu bityo umusatsi ntugire icyo uba.
Si iyo protein gusa rero kuko byanagaragaye ko hari umusemburo testerone abagabo bafite ndetse na tumwe mu turemangingo dutuma umusatsi ugenda upfuka buhoro buhoro bikazarangira uruhare rugaragara neza.
Ubu bushakashatsi rero bwakorewe ku mbeba zorowe ku buryo zigira iyi protein bityo ntizabasha kugira ubwoya, nyuma rero ni bwo baje kuzitera uyu muti ubwoya buragaruka.
Kuri ubu rero ababangamiwe n’ikibazo cy’uruhara ntibakwiye kwiheba kuko habonetse imiti ishobora kurwanya iki kibazo kandi burundu. Bishatse kuvuga ko Science Translational Medicine itangaza ko n’abantu bamaze kugira uruhara rugaragara bashobora kongera gusubirana umusatsi ku buryo bworoshye
Src: Science Translational Medicine
TANGA IGITECYEREZO