Guhera muri Mutarama 2018 ni bwo mu Rwanda hatangijwe urubuga nkoranyambaga rw’Abanyarwanda rwiswe IYACU. Uru rubuga rwakorewe mu Rwanda kandi rukorwa n’Abanyarwanda. Rugamije kurushaho guhuriza hamwe Abanyarwanda aho bari hose ku Isi.
Binyuze kuri IYACU, abantu bazajya basangiza inshuti amafoto, amashusho ndetse by’umwihariko bashobore no gusangiza inshuti zabo ibiganiro cyangwa se indirimbo zo mu buryo bw’amajwi. Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Mike Karangwa na Gustave Murenzi bamwe mu bashinze urubuga iyacu.rw bagize bati:
Twakoze ibishoboka byose tworoshya uburyo inshuti zishobora kuganira no gusangira ubuzima bwa buri munsi. Hari n’uburyo bwihariye ku bahanzi, abanyamakuru, ababwirizabutumwa cyangwa se n’abandi bose babyifuza aho bashobora gusangiza inshuti ibiganiro byo mu buryo bw’amajwi cyangwa se indirimbo bitabaye ngombwa ko umuntu anyura kuzindi mbuga (websites) nk’uko byari bisanzwe.
Nkuko bakomeje babibwira umunyamakuru ngo uburyo bwo gusangiza inshuti video na bwo bwarorohejwe cyane kuko ushobora gushyiraho video igahita ijyaho bidatinze kandi idataye umwimerere na gato ugereranije n’uburyo busanzwe ku zindi mbuga nkoranyambaga. Hari n’uburyo bwinshi buzatuma abantu bashobora kunezerwa kurushaho kuko ubu noneho byoroshye ko abantu basangiza inshuti zabo zose ibitabo mu buryo bwa “word document” cyangwa “pdf” babinyujije ku rukuta rwabo buri wese akaba yabikuraho byoroshye.
Uretse guhuza abantu, abashinze uru rubuga banavuga kandi ko ruzanakora nk’isoko hagati y’abayikoresha aho buri wese ufite icyo agurisha azajya agishyira ku isoko (anyuze ahitwa my product) bityo inshuti ze n’abandi barukoresha bakibone ku buryo bworoshye (binyuze kuri market). Kugeza ubu gukoresha iri soko nta kiguzi bisaba.
Ikindi abashinze uru rubuga babwiye Inyarwanda.com batangaje ko kurujyaho bisaba kunyura kuri www.iyacu.rw cyangwa se ukifashisha applications za IYACU Mobile App na IYACU Messenger iboneka kuri Play Store. Ku bindi bisobanuro wabaza kuri Telefoni: 0733-140-140 cg Email: marketing@iyacu.rw
TANGA IGITECYEREZO