RFL
Kigali

MU MAFOTO: Uko byari bimeze mu giterane kinjije abakristo ba Soul Healing Revival church mu mwaka mushya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/01/2018 10:07
0


Abakristo ba Soul Healing Revival church iyobowe na Prophet Claude bagiriye ibihe byiza mu giterane gisoza umwaka kikanatangira undi mushya wa 2018. Ni igiterane cyabaye tariki 28-31/12/2017 kibera ku Gisozi mu Gakinjiro ku Umukindo Center aho iri torero rikorera.



Umuhanuzi Ndahimana Claude uzwi cyane nka Prophet Claude, yabwiye Inyarwanda.com iki giterane gisozwa umwaka wa 2017 cyaranzwe n'ubuhanuzi ndetse kirangwa na none n'ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana. Ni igiterane cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye ndetse n'amatsinda anyuranye, aba bose bakaba barahembuye imitima ya benshi mu minsi yose iki giterane cyamaze. 

Nkuko twabitangarijwe n'abari muri iki giterane, hari ubwitabire budasanzwe muri iri torero dore ko urusengero rwa Soul Healing Revival church rwari rwuzuye abantu, bamwe bagahagarara, abandi bagasengera hanze ndetse naho hakuzura aho buri wese wabonaga afite umunezero kandi ategereje n'amatsiko kumva uko umwaka wa 2018 ugiye guhabwa izina na Prophet Claude nk'uko Imana yabimubwiye kimwe n'ibizawubamo.

Prophet Claude

Prophet Claude ukuriye itorero Soul Healing Revival mu Rwanda

Ubuhanuzi Prophet Claude yatangarije muri iki giterane, buri muri Yona 2;11 havuga ngo 'Imana itegeka urufi ruruka Yona imusozi.' Aganira na Inyarwanda.com Prophet Claude yagize ati: "Umwuka w'Imana yaduhaye ibizaba muri uyu mwaka wa 2018, twagendeye ku ijambo riri muri Yona 2;11 haravuga ngo "Imana itegeka urufi ruruka Yona imusozi." Ni umwaka Imana yatubwiye ko ari umwaka wo kuva mu bintu bitwikira abantu, bibakandamiza, bibashyira hasi ahubwo bakajya mu muhamagaro wabo kandi akaba ari umwaka wo gusohorezwa amasezerano ndetse no kwinjira mu butsinzi. "

Prophet Claude

Basabanye n'Imana mu buryo bukomeye

Twabibutsa ko muri iki giterane hatumiwe abakozi b'Imana barimo; Apostle Mupenzi na Prophet Ruzindana. Hatumiwe kandi amatsinda y'abaririmbyi anyuranye aho twavugamo Kingdom of God Ministries izwi mu ndirimbo Sinzava aho uri, Heman Worshipers International izwi mu ndirimbo Nimetosheka na The Power of the cross ikunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo Super power. Aba baririmbyi batumiwe biyongereye kuri Soul Healers worship team yo mu itorero Soul Healing Revival church ryateguye iki giterane. 

REBA ANDI MAFOTO 

Prophet Claude

Abantu baritabiriye ku bwinshi

Prophet Claude

Bagize ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana

Prophet Claude

Barafashijwe cyane

ProphetProphet ClaudeProphet ClaudeProphet Claude

Prophet Claude mu giterane kinjiza abantu muri noheli

Prophet ClaudeProphet ClaudeProphet ClaudeProphet Claude

N'abasengeye hanze barafashijwe cyane

Prophet Claude

Basanze mu rusengero huzuye bakurikirana amasengesho bari hanze

Prophet ClaudeProphet ClaudeProphet Claude

Prophet Claude yahanuye ibizaba ku bakristo muri 2018

AMAFOTO: Soul Healing Revival church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND