Mu gitaramo 'Uburyohe' cya Riderman hagaragaye umwana muto cyane washimishije abitabiriye iki gitaramo mu mpano ye yo kuririmba agahagurutsa abantu benshi anatangaza ko afite inzozi zo kuzaba nk'umuhanzikazi Knowless.
Sapna Kassandra w’imyaka 6 gusa ufite inzozi zo kuzaba nka Knowless Butera, byagaragaye ko inzoze ze yatangiye kuzigeraho cyane ko kuri uyu wa Mbere tariki 25/12/2017 mu gitaramo Uburyohe cya Riderman yabashije gutaramira abantu ibihumbi bari mu gitaramo cya Riderman, benshi bakamwishimira cyane.
MC Brian yakiranye urugwiro Sapna ku rubyiniro muri Concert Uburyohe ya Riderman
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Sapna Kassandra yadutangarije ko akunda cyane Knowless mu Rwanda na Selena Gomez hanze y’u Rwanda akaba yaranasubiyemo indirimbo ye yise ‘The Heart Wants What it Wants’. Uyu mwana muto akaba amaze kugira indirimbo zigera kuri eshatu. Tumubajije aho asengera, yavuze ko asengera kwa Apotre Gitwaza (Zion Temple).
Sapna Kassandra ufite inzozi zo kuzaba nka Knowless
Sapna yadutangarije ko akunda umuhanzi Riderman, indirimbo ye azi akaba ari ‘Nkwiye Igihano’.
TANGA IGITECYEREZO