Ku wa mbere tariki 25 Ukuboza 2017 ni bwo Riderman yakoze igitaramo gikomeye cyo kumvisha abafana Mixtape ye ya mbere mu gitaramo yise ‘Uburyohe concert’. Iki gitaramo cyaritabiriwe bikomeye cyane ko aho cyabereye muri Petit stade i Remera hakubise hakuzura.
Benshi mu bantu b'ibyamamare baganiriye na Inyarwanda.com bashimye bikomeye uyu muhanzi ku bw’iki gitaramo bamusaba gukomereza aho agejeje ntazigere asubira inyuma. Ubwo baganiraga na Inyarwanda benshi mu byamamare bari bitabiriye iki gitaramo basabye abandi bahanzi kurebera kuri Riderman cyane ko abanyarwanda bakunda muzika.
Petit Stade i Remera hari hakubise huzuye
Bamwe mu bafite amazina azwi mu muziki nyarwanda baganiriye na Inyarwanda.com harimo; King James, Mico The Best, Queen Cha, Jay C, Bruce Melody, P Fla, Marina, Safi Madiba, Mc P wamamaye, Pacson,Khalfan n'abandi benshi bitabiriye iki gitaramo.
TANGA IGITECYEREZO