Umuvugabutumwa ku rwego mpuzamahanga Nicholas James uzwi nka Nick Vujicic ufite ubumuga bw'amaguru yombi ndetse n’amaboko yombi, ari mu byishimo bikomeye kuko yibarutse impanga z'abakobwa babiri, bakaba biyongera ku bandi bana babiri afite..
Tariki 18/12/2017 ni bwo umuvugabutumwa Nick Vujicic wo muri Australia yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko atewe ishema no kuba agiye kwibaruka impanga z'abakobwa mbere y'iminsi ibiri ngo Noheli ibe. Yatangaje ko mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 23/12/2017 ari bwo umugore we Kanae Miyahara azibaruka impanga z'abakobwa babiri.
Nick Vujicic agaragaza ko yishimiye kwakira impanga atwitiwe n'umugore we
Mu byo Nick Vujicic yari yatangaje ariko haje kubamo impinduka, umugore we Kanae Vujicic yibaruka tariki 20/12/2017 ku munsi (umugore we) asanzwe yizihizaho isabukuru y'amavuko. Nick Vujicic uvuga ko kubyara impanga ari umugisha wikubye inshuro ebyiri, abana be b'abakobwa yabise Olivia Mei Vujicic na Ellie Laurel Vujicic.
Nick Vujicic yashimiye Imana yabanye n'umugore we mu gihe cyose yamaze amutwitiye impanga kugeza ku munsi yibarutse. Aba bana b'impanga ba Nick Vujicic na Kanae Miyahara baje basanga abandi babiri babyaranye ari bo Kiyoshi James Vujicic na Dejan Levi Vujicic.
Abakobwa b'impanga ba Nick Vujicic
Nick Vujicic w’imyaka 35 y’amavuko ni umwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane ku isi. Nick Vujicic ni umunya Australia wavutse akisanga nta maguru n’amaboko agira. Kugeza n’uyu munsi ni bwo buzima abayemo kandi abishimira Imana. Muri 2012 ni bwo Nick Vujicic yashakanye na Kanae Miyahara, kugeza ubu bafitanye abana bane ubariyemo n’aba b'impanga baherutse kwibaruka.
Umuryango wa Nick Vujicic wishimiye cyane impanga bibarutse
Nick Vujicic ashimira cyane umugore we Miyahara kubw’urukundo nyarwo amugaragariza. Aganira na The Christianpost, Nick Vujicic ubwo yavugaga ku mwana we Kiyoshi, yatangaje ko umugore we ari we wita cyane ku nshingano zo mu rugo no ku bana kuko umugabo nta cyo yabasha kumufasha ku bana. Yunzemo ko Kiyoshi yakuze ibintu bikarushaho kuba byiza kuko Vujicic yakinaga n'umwana we ndetse bagasomana ibitabo.
Nick Vujicic abwiriza abantu, ahagaze ku meza
Ev Vujicic umaze kuvuga ubutumwa mu bihugu birenga 54 (ariko akaba ataragera muri Afrika), iyo arimo atanga ubuhamya bw’ubuzima bwe akagera ku izina ry’umwana we Kiyoshi James, Vujicic ahita aseka cyane kubwo kunezezwa n’igitangaza Imana yamukoreye.
Impamvu yo gutwenga ngo nuko mbere ataranamubyara yamukundaga bitewe nuko yari isezerano ry’Imana ndetse akaba ahamya ko afite isura yayo. Uyu muvugabutumwa avuga ko nta maguru n'amaboko akeneye ahubwo ko uwo akeneye kuruta byose ari Yesu. Aragira ati: "Ibirenze amaguru n’amaboko nkeneye amahoro gusa,...Sinshaka amaguru n’amaboko,Ni we nkeneye gusa(Yesu)”
Nick Vujicic afite umugore umukunda cyane, bajya basohokana bakajya ku mazi
Mu mwaka wa 2012 nibwo Nick Vujicic yakoze ubukwe ashakana na Kanae Miyahara bakora ubukwe bw'igitangaza
TANGA IGITECYEREZO